Uwashinze akanayobora Itorero House of Prayer Ministries, Aloysius Bugingo, yasabye abakirisitu kutarambirwa, ahubwo bakazajya bategereza imyaka itatu kugira ngo ibitangaza basabye ko Imana ko ibakorera, bibaho. Bugingo yavuze ko ibi bizafasha abakirisitu kutirirwa bamutunga intoki ngo bataye igihe cyabo, bajya gusengera iwe, ibyo basabye baratagereza amaso ahera mu kirere. Mu kiganiro na Spark TV, Pasiteri Bugingo yavuze ko ” Sinshaka ko hari abavuga ko mu buzima bwabo nta kintu bagezeho bitewe n’igihe bataye mu itorero ryanjye basenga. Nkunze kubwira abantu ko bakwigendera niba ibyo basabye batabibonye mu myaka itatu.” Pasiteri Bugingo yakomeje avuga ko kugira icyo umuntu ageraho mu buzima si impanuka, biharanirwa.



2 Responses
Pasiteri Bugingo yatanze igihe ntarengwa abakirisitu bazajya baboneraho ibitangaza
Abatubuuzi com.
Pasiteri Bugingo yatanze igihe ntarengwa abakirisitu bazajya baboneraho ibitangaza
Abatubuuzi com.