Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’

Sangiza iyi nkuru

Umuvugabutumwa Rev. Past. Niyonzima Claude uherutse guhanura ikinyoma kuri Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yasobanuye ko yacitswe akavuga ibitari byo.

Habura amasaha make ngo urukiko rukuru rusome umwanzuro ku rubanza rwa Bamporiki, tariki ya 23 Mutarama 2023 Past. Claude yatangarije ku muyoboro wa 3D TV ko uyu munyapolitiki wakoze imirimo itandukanye muri Leta ko arakatirwa igifungo gisubitse.

Past. Claude yavuze ko Bamporiki nadakatirwa igifungo gisubitse, ariyambura umwambaro w’ubushumba, acuruze akabari n’amacumbi yakira indaya.

Yagize ati: “Njyewe mvuga icyo Imana yambwiye. Ni uko Bamporiki araba yemerewe kujya Nyabugogo, araba yemerewe kujya mu ntara, araba yemerewe kujya aho ari ho hose. Nk’umuhanuzi w’Imana, umucamanza nadategeka mu kanya ko Bamporiki arekuwe, asubikiwe igihano, nemeye nka Pasitoro, ndahita niyambura umwambaro w’ubupasitoro, njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.”

Gusa ibyo Past. Claude yahanuye n’ibyabaye, kuko urukiko rukuru rwakatiye Bamporiki igifungo cy’imyaka itanu, rumuca n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko yaraye yoherejwe muri gereza ya Nyarugenge.

Past. Claude mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Yongwe TV nyuma y’aho ubuhanuzi bwe budasohoye, yasobanuye ko ururimi rwe rwanyereye, kandi ngo ntateganya gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.

Ati: “Amagambo navugaga, hari ayo nemera, hari n’ayo natesheje agaciro. Ay’akabari n’amacumbi. Urwo ni ururimi rwanyereye, ururimi ni inyama yigenga. Umuntu ashobora kuba arimo anabwiriza ari mu rusengero, ururimi rukaba rwanyerera, akaba yavuga icyo atari a… Ushobora no kuba urimo urasenga, ugasanga ururimi runyereye mu isengesho.”

Uyu muvugabutumwa avuga ko iby’ubuhanuzi bwe bitararangira, kuko ngo hari ubwo Bamporiki yasubirishamo urubanza, akazakatirwa igifungo gisubitse. Ati: “Imana ishobora kuzazana ingingo igobetse ahantu. Kandi icyo gihe, abamvugiriza induru uyu munsi, bazagenda bamvugiriza impundu.”

Inkuru yabanje https://bwiza.com/Pasiteri-Niyonzima-Claude-agiye-gucuruza-akabari-n-amacumbi-y-indaya

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Pasteri ni umutekamitwe aragash… Ipuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Pasteri ni umutekamitwe aragash… Ipuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  3. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Oya ntawamuvugiriza impundu kuko Icyubahiro ni ik’Imana yonyine .

  4. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Oya ntawamuvugiriza impundu kuko Icyubahiro ni ik’Imana yonyine .

  5. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Ndasaba Pastor kwemera ko “yabeshye” abantu kandi ko yemera ko atari intumwa y’imana.Nkuko bible ibyerekana muli Abaroma 16:18,abantu bakoresha akarimi keza biyita abakozi b’imana,nyamara ahubwo ari “abakozi b’inda zabo”.Umuntu wese muzabona asaba amafaranga cyangwa guhembwa buli kwezi,ntabwo aba ari umukozi w’imana.Yesu yasabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Nkuko Kubara 18:24 havuga,icyacumi cyali kigenewe gusa abalewi,kubera ko Imana itabahe amasambu.

  6. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Pst ukwiye kwegura ku nshingano kandi ukihana ku mana n’abantu mu ruhame kuko wabeshyeye Uwiteka Imana.
    Uri kuri social media gutwika gusa no gushaka indamu ariko uratukisha izina ry’Imana,izaguhanura inaguhanire ku kabonabose niba utihannye ngo usabe imbabazi kandi ngo urekere aho kuyibeshyera ko uri umukozi wayo kandi uri muri business yawe bwite

  7. Pasiteri Niyonzima Claude wahanuye ikinyoma kuri Bamporiki yasobanuye ko ‘ururimi rwanyereye’
    Zigirinshuti yavuzeko watoraguwe mu muhanda nyabugogo ! Rero ntago ururimi rwanyereye ahubwo was mugani uri Ibandi ruharwa! Uziko wasanga arinawowe was mufungishije ! Ese umuntu usenga ajya ku mazi avuga amazina yabantu ajugunya mu mazi ngo nabanzi bawe! Ahubwo nutihana ugiye KUba akabarore !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *