Pasiteri wateye inda abakobwa be, yakatiwe imyaka 140

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Gichina wo mu Karere ka Kirinyanga muri Kenya uherutse kwemera ko yasambanyije, agatera inda abakobwa be babiri batarageza ku myaka y’ubukure, yakatiwe igifungo cy’imyaka 140.

Aba bakobwa barimo ufite imyaka 14 y’amavuko yasambanyije hagati ya tariki ya 1 na 30 Kamena 2019, uyu akaba yarabyaye umwana ubu ufite amezi atanu y’amavuko.

Undi mukobwa uyu Pasiteri yateye inda, afite imyaka 16 y’amavuko. Nawe ngo yamusambanyije hagati ya tariki ya 1 n’iya 31 Kanama 2020, ubu akaba atwite inda y’amezi 7.

Nk’uko Citizen TV yabitangaje, Pasiteri Gichina wemeye icyaha tariki ya 5 Mutarama. Ubwo yasubiraga imbere y’urukiko rwa Baricho, Umucamanza Anthony Mwicigi yamukatiye imyaka 70 y’igifungo kuri buri mukobwa yasambanyije, igiteranyo cya yose kiba 140.

Pasiteri Gichina w’imyaka 51 y’amavuko ubwo yemeraga icyaha, yavuze ko ari imyuka mibi yakimukoresheje, asaba aba bana kumubabarira, ndetse ko n’urukiko rwaca inkoni izamba, ariko biba iby’ubusa.

Mu Kuboza 2020 ni bwo Polisi ya Kenya yatangiye gushakisha Pasiteri Gichina wari uyoboye itorero ryitwa Akurino kugira ngo imugeze imbere y’ubutabera. Icyo gihe yahungiye mu gace ka Mbeere, yihishayo kugeza ubwo yafatiwe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Pasiteri wateye inda abakobwa be, yakatiwe imyaka 140
    Aya ni amahano.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

  2. Pasiteri wateye inda abakobwa be, yakatiwe imyaka 140
    Aya ni amahano.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *