Alfred Ndlovu yari pasiteri wo muri Afurika y’Epfo, yagerageje gutera ikirenge mu cya yesu ariko ntibyamukundira, kuko yifuzaga kumara iminsi 40 atarya atananywa ariko ku munsi wa 30, ubuzima bwe burahagarara.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru lanouvelletribune, uretse kuba uyu mupasiteri yarakoze ibi akitaba Imana ngo n’ubusanzwe muri sosiyeti yabagamo benshi baramukundaga ndetse bakamufata nk’umuntu w’ikitegererezo bitewe n’imbuto yabereraga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaganga bapimye uyu mupasiteri batangaje ko nta bundi burwayi yari afite uretse inzara, amazi n’isukari byamushize mu mubiri, banaboneraho kugira inama n’abandi kuzajya bamenya iminsi ntarengwa yo kwiyiriza.
Aba baganga batanze inama yo kumara iminsi 2 cyangwa se 3, batarya batananywa mu gihe bari mu masengesho, ndetse banatanga inama ko kumara iminsi myinshi bigoye ku mubiri w’umuntu.
Mu mwaka wa 2015, nabwo inkuru yakwirakwiye mu binyamakuru bitandukanye y’umugabo wo muri Zimbabwe nawe wiyirije iminsi myinshi yitaba Imana atageze ku ntego y’iminsi 40.
Alfred Ndlovu, yitabye Imana afite imyaka 44 y’amavuko, urupfu rwe rukaba rwarababaje benshi mu gace yakomokagamo, nk’uko iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyakomeje kibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


