Pasiteri Shepherd Bushiri wo muri Afurika y’Epfo, yahaye umukobwa we w’imyaka itandatu y’amavuko impano y’imodoka ihenze, ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 120.
Iyi modoka yayiguriye umukobwa we, ayimuha ku munsi mukuru we w’amavuko, nyuma amafoto ayasangiza imbaga kuri facebook.
Yagize ati “Nizihiza ivuka ry’umwami wanjye, Yesu kiristo wadupfiriye, nkanizihiza isabukuru y’umukobwa wanjye w’imfura Israella Bushiri”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza agaragaza ibyishimo akesha umukobwa we yageneye impano, ati “ Umukobwa wanjye mwiza, ibyishimo byanjye n’umunezero, urukundo rw’Imana ruhore rushashagirana mu isura yawe nziza, nkuhanuriye kuramba…”.
Ibinyamakuru bitandukanye, bwiza.com ikesha iyi nkuru, bitangaza ko iyi modoka igaragara ku mafoto, uyu mugabo yahaye umukobwa we ifite agaciro ka $139,990, ushyize mu manyarwanda ni asaga miliyoni 120.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


