Pasiteri yakubiswe nk’iz’akabwana ubwo yiyemeraga ko agiye kuzura umuntu bikamunanira

Sangiza iyi nkuru


Umupasiteri witwa

Getayawkal Ayele wo mu gihugu cya Ethiopia yahaswe ikiboko ubwo yizezaga abaturage ko agiye kuzura umuntu wari witabye Imana bikamunanira.

Pasiteri Getayawkal Ayele uniyita intumwa y’Imana, yari agiye kuzura uwitwa
Belay Biftu, umuryango we umuha ubwo burenganzira, aragerageza biranga, umuryango we uramwahuka uramukubita aza gukizwa na Polisi.

Nk’uko ikinyamakuru Afrik.com kibitangaza, ngo
Getayawkal yaryamye iruhande rw’umurambo wa Belay, akajya ahamagara ati « Belay kanguka, Belay Kanguka,…. » ngo yakomeje kumubwira ngo akanguke, abantu bategereza ko agaruka ibuzima baraheba, bahera ubwo bamuhata ikiboko, bavuga ko yashinyaguriraga umurambo we.

Polisi ngo yaje gutabara isanga bamugize inoge, ihita imufata ijya kumufunga akaba ashinjwa icyaha cyo gushinyagurira umurambo, icyaha gihanwa n’amategeko muri Ethiopia.

Uyu mupasiteri ngo yari agiye kwigerezaho, ashaka gutera ikirenge mu cya Yesu wazuye Lazaro, ariko ku bw’imbaraga ze nke biramunanira ahubwo bimusiga mu mazi abira.

Nyuma yo kunanirwa ibitangaza yari yizeye bikamuviramo gufungwa, umuryango wari wizeye kongera kubona Belay ari muzima, wanzuye kumushyingura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *