Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria mu itorero “Liberation Ministries” aho pasiteri yahanyanyaje mu masengesho, kugeza ubwo yasengeye umwana akazuka.
Nk’uko binagaragara mu mafoto, bigaragara asengerwa. Ababyeyi be bari bamuzanye mu rusengero arembye. Ubwo yamugezaga mu rusengero yahise yitaba Imana kuko yari amaze iminsi arembye.
Umwana akimara gushirami umwuka, ababyeyi be babaye nk’abataye ubwenge biruka bagana aho pasiteri yari yicaye ku ruhimbi, ikinyamakuru Africatime gitangaza ko pasiteri yahise yegeranya bamwe mu bakiristo.

Dr Chris Okafor ngo yahise afata umwana aramuterura maze atangira gusenga afatanyije n’abandi banyembaraga mu rusengero. Nyuma y’igihe gito basenga babonye umwana atangiye kwinyagambura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abari aho bose batungurwa nibibaye, umwana bamuha amazi asomaho ari nako amusukaho amazi y’umugisha mu gahanga yamuryamushije ku ruhimbi. Ibi byabaye umwaka ushize.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


