Umupasiteri wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Daniel Lesego uyobora itorero rya ‘Rabboni Centre Ministry’ riherereye mu mujyi wa Pretoria, yinjiye mu rusengero agiye kuyobora amateraniro yitwaje inzoka ndende.
Ku wa 8 Kamena 2018, ubwo Pasiteri Lesego yitabiraga amateraniro nk’ibisanzwe, abakirisitu batunguwe no kubona ari kumwe n’inzoka ndende abasaba ko bagomba kwicara kandi bitonze bagakurikira ikibwirizwa.
Yagize ati”unyizera wese akizera nibyo mfite (yavugaga iyo nzoka ) arabona ibitangaza by’Imana”.
Abakirisitu bakomeje kugira impungenge kugeza ubwo babonye iyi nzoka iri kwidegembya ku ruhimbi yinywera kuri divayi imbere yabo.
Ni kenshi hakunze kumvikana abapasiteri bo ku mugabane w’Afurika bakora ibidasanzwe imbere y’abakirisitu aho usanga hari abagaragara bambika ubusa abakobwa, abarisha abakirisitu ibisimba, abanywa peteroli ndetse n’ababatiza bambaye ubusa ahanini bababwira ko aribwo babona ibitangaza by’Imana.



Â



