Pasiteri uzwi ku izina rya Chijioke ufite urusengero muri Kenya ariko akomoka muri Nigeria, we ubwe yameye ibyo yavugwagaho ko yonka amabere y’abagore/abakobwa, ibyo ngo akabikora avuga aribwo buryo bwo kubasengera abakiza imyuka mibi (delivrance).
Ubwo yari ari kuri mikoro za radiyo (99.0 FM Hero Radio), ikorera mu mujyi wa Nakuru muri Kenya, uyu mupasiteri yemeye ibyo avugwaho, avuga ko aribwo buryo akoresha mu rusengero abereye umuyobozi, ko amabere ayonka imyuka mibi igasohoka mu bagore.
Yakomeje avuga ko atari igitangaza ko n’izina ry’urusengero rwe rufitanye isano n’ibyo akora (Breast and Honey Harvest Church), rukaba rufite ikicaro gikuru muri Nigeria.
Yakomeje avuga ko yonka amabere bitewe nuko imyuka yinjirira mu mabere, abakobwa benshi babuze abagabo nibo bamugana cyane.
Umunyamakuru w’umukobwa washatse kumenya ukuri, ngo yahamagaye uyu mupasiteri yahinduye amazina yigize umukiristo we, amubwiye ko afite ikibazo cyo kutabona umugabo.
Yamuhamagaye kuri telephone agira ati: “Muraho paster, nitwa (X), nkundana n’abasore ariko buri gihe iyo urukundo rwacu rugeze kure twenda kurushinga abasore barambenga,(….)none nifuza ko mwamfasha”.
Mu kumusubiza uyu mupasiteri yamusubije amubwira ko afite abazimu bamutera kutita ku basore, ahita amubwira ko nta kindi yamukorera uretse kumwonka amabere imyuka igasohoka.
Ikinyamakuru Dailypost dukesha iyi nkuru, gitangaza ko urusengero ayobora, rusengeramo abagore gusa, nta mugabo numwe urukandagiramo. Ngo akaba yarasabye abo bagore kutambara uturega tw’amabere (soutien gorge), ko dutuma atabasha kuyonka neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste Itangishatse/Bwiza.com


