Patricia ubyina muri” Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Patricia umwe mu bana babyinnye mu ndirimbo Sitya Loss kuri uyu wa 3 Mutarama 2016 nibwo yatunguwe n’inshuti ze yizihiza isabukuru y’amavuko.
Kuri iyi sabukuru byari ibyishimo kuri Patricia ndetse n’inshuti ze babyinana muri “ Ghetto Kids Dancers ” bazwi cyane mu ndirimbo “Sitya Loss” y’umuhanzi Eddy Kenzo.
patricia-1
Uyu mubyinnyi yaje kwisanga yageze mu birori atari yiteze atungurwa no kubona bagenzi be bamuririmbira indirimbo yo ku mwifuriza isabukuru nziza.
Uyu mukobwa muto wujuje imyaka 11 y’amavuko, avuga ko umwaka wa 2015 wamubereye mubi kuko aribwo yahuye n’impanuka ariko Imana ikinga ukuboko abasha kubona isabukuru ye y’imyaka 11.
patricia-1-1
Ibyo birori byaranzwe n’ibyishimo kuri buri wese wabashije kugera aho dore ko byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, abana bagenzi be ndetse n’abakuze.
Aba bana bo muri Ghetto Dancers ntibajya bibagirwa mugenzi wabo wabavuyemo mu mwaka ushize, nk’uko baherutse kubitangaza mu minsi ishize igihe baherutse gusohora amashusho babyina indirimbo “Sorry” y’icyamamare Justin Bieber guturuka muri Leta zunz ubumwe za Amerika.
patricia-1-2 patricia-1-3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *