Patrick Mazimpaka umwe mu banyapolitiki bagize uruhare ku rugamba rwo kwibohora

Sangiza iyi nkuru

Iyo Inkontanyi zizagushyira imbere urugamba rw’ amasasu gusa kugeza magingo aya zari kuba zikirwana niyo mpamvu zifashishije ahanini abanyapolitiki b’ abanyarwanda nka Patrick Mazimpaka n’ abandi kugirango zumvikanisha impamvu zafashe imbunda.
Patrick Mazimhaka watabarutse ku myaka 70 y’ amavuko ni umwe mu banyapolitiki  baharaniye ko impunzi z’ abanyarwanda zo muri 1959 zitaha mu gihugu ubwo we n’ abandi bageragezaga kubyumvisha umuryango mpuzamahanga.
Ubwo bwitange nibwo bwatumye mu mateka Mazimpaka agaragara ku rutonde rw’ abantu bacye bagize igitekerezo cyo gushinga ishyaka RANU (Rwandese Alliance for National Unity) mu mwaka wa  1979 yaje kuvamo  FPR Inkotanyi muri  1987.
Uyu mugabo waguye mu Buhinde kuwa  25 Mutarama 2018 azize indwara yanagize uruhare rukomeye mu mishyikirano ya Arusha muri Tanzania hagati ya FPR na Leta y’ u Rwanda yari iyobowe na Gén. Juvénal Habyarimana kuva 1973 kugeza 1994.
Mu mishyikirano ya Arusha , ku ruhande rwa FPR/Inkontanyi, Patrick Mazimpaka yakoranye na  Lt. Gen Charles Muhire wahoze ari umugaba mukuru w’ ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen Andrew Rwigamba wigeze kuba umuyobozi mukuru wa polisi y’ u Rwanda, Pasteur Bizimungu wabaye Perezida wa Repubulika [1994-2000] ndetse  n’ umushakashatsi Tom Ndahiro.
Nyuma yaho u Rwanda rubohorewe , yabaye Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika nyuma aza no gutorerwa umwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(UA).
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *