Paul Pogba aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa w’Umunyayuganda wiga mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi w’Umupira w’amaguru mu Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, Paul Pogba Labile aravugwaho kuba mu rukundo n’umukobwa wo muri Uganda, Sheila Nduhukire, wiga mu Bwongereza.

Uyu mukobwa wahoze ari umunyamakuru kuri NTV nyuma akajya kwiga iby’itangazamakuru muri Kaminuza ya Cardiff bivugwa ko ari mu rukundo na Pogba nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Uganda bibitangaza.

Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye bivuga ko Pogba ngo yaba yarasabye urukundo Sheila yifashishije imbuga nkoranyambaga. Bivugwa ko ngo aba bombi bashobora kuzaza kwiyerekana muri Uganda mu gihe kitaramenyekana, mu minsi iri imbere.

Kuri ubu ku izina ry’uyu mukobwa benshi mu Banyayuganda barivuga bongeyeho ngo “ Pogba Sheila Nduhukire Kutastya.”

Ibinyamakuru byo muri Uganda bikomeje kuvuga haba hari umubano uri hagati ya Sheila Nduhukire na Pogba.

Ku rundi ruhande, avuga kuri ibi, Nduhukire yateye utwatsi iby’aya makuru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ati “ Izo nkuru zose zinyerekeyeho, si impamo.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi biravugwa mu gihe bisanzwe bizwi ko Pogba afite umukunzi uzwi. Muri ibi byose bivugwa bikananyuzwa kuri Twitter, Paul Pogba we ntacyo arabitangazaho.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *