Pedro Someone arakangurira abafana be kwisiramuza hakoreshejwe impeta (prepex)

Sangiza iyi nkuru

Nk’umuhanzi ufatanya umuziki n’ akazi k’ubuganga (umuforomo) yifuza ko abafana be babaho mu buzima bwiza, bityo akaba abakangurira kwitabira gahunda yo kwisiramuza/gukebwa hakoreshejwe uburyo bushya bw’Impeta (prepex).
Aganira na bwiza.com, umuhanzi Pedro yatangaje ko ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe impeta nawe yabuhuguriwe ndetse akaba anabukoresha mu kazi asanzwe akora k’ubuganga.
pre
Akomeza avuga ko ibyifuzo bye ari iby’uko buri mufana we umwana,umusore n’umugabo aho ari hose yakwikebesha, ko ari iby’ingirakamaro ku buzima bwe bwite ndetse no ku gihugu muri rusange.
Ati: “ yego ni iby’ingenzi ku gite cye no ku Rwanda, abafana banjye nifuza ko bose bakwisiramuza hakoreshejwe impeta prepex, bishobora kugabanya uburyo bwo kwandura VIH/SIDA ku kigero cya 60% ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubu buryo ni bwiza cyane,…”.
Kuba uyu muhanzi afite certificat igaragaza ko yahuguriwe gusiramura hakoreshejwe impeta, ibi ngo ni amahirwe menshi ku bafana be.
Ati : “n’ubusanzwe hari benshi mfasha muri gahunda zitandukanye, haba abagana ibitaro nkoreramo cyangwa no mu buzima busanzwe, gusa kuri ubu nifuza ko benshi bakwitabira ku bwinshI iyi gahunda yo kwisiramuza, uzabishaka azansange mu bitaro mwereke inzira anyuramo”.

bwiza.com
Niyigena J Pierre uzwi ku izina rya Pedro Someone

Uyu muhanzi asanzwe ategura ibitaramo mu bigo by’amashuli, ibitaramo biba bigamije ubukangurambaga ndetse no gufasha abana b’imfubyi,…
Yaboneyeho akanya ko gushimira abafana be ku bw’inkunga bakomeza bamutera ari nako bateza imbere muzika ye, anabizeza ko mu minsi mike azaba yabagejejeho amashusho y’indirimbo “Impungenge” yakoranye na P Fla.
Uyu muhanzi kandi yamenyekanye mu ndirimbo nka Happy new year, umunzani, umukobwa mwiza yakoranye na Ama G the Black,…
Ibyiza byo gusiramurwa hakoreshejwe Prepex
Inyigo yakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bw’imyororokere ndetse na Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ubwayo, igaragaza ko umuntu usiramuwe agira amahirwe arenga 60% yo kutandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; mu gihe yaba aryamanye n’ufite ubwandu.
pro
Ku kijyanye n’impamvu yo gusiramurwa na Prepex, mu mwaka w’2009 Ministeri y’ubuzima yahaye inshingano ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, zo gukora inyigo yafasha abantu kwitabira gusiramurwa mu buryo buboroheye, bugira vuba kandi bugatanga umusaruro mwinshi.
Inyigo imaze kurangira byagaragaye ko umuntu ashyirwaho agapira ka Prepex mu gihe kitarenga iminota itatu gusa, agarutse na none akagakurwaho mu gihe kitarenga iminota itatu gusa; mu gihe gusiramurwa mu buryo busanzwe bitwara iminota itari munsi ya 25, nta ndodo zikoreshwa muri ubu buryo.
penis
Kwisiramuza ni n’uburyo bwo kugirira isuku igitsina

Inyigo ya Ministeri y’ubuzima ivuga ko hagati ya 85% na 90% by’abagabo cyangwa abahungu bose bo mu Rwanda badasiramuwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *