Pep Guardiola na Yaya Toure bongeye gukozanyaho

Sangiza iyi nkuru

Yaya Toure yikomye Pepe Guardiola utoza ikipe ya Manchester City uyu musore akinamo, nyuma yo kubwirwa n’uyu mutoza ngo asabe imbabazi, nyuma yo kumwandagaza mu ruhame.
Imvano y’uku gushyamirana ahanini ituruka ku matwara mashya Guardiola yazanye muri iyi kipe yo kwicaza abakinnyi batandukanye aho ku ikubitiro yabanje kwicaza Yaya Toure.
toure
BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko ibi byateje amakimbirane akomeye ndetse n’ushinzwe gushakira Yaya Toure amasoko ‘Dimitri Seluk’ abyivangamo , avuga ko uyu mutoza ntacyo aricyo mu gihe ataratwara irushanwa rya Champions Leagues, bityo ngo akaba akwiye gucisha make.
Dimitri Seluk mu magambo yatangaje yavuze ko kwicaza uyu musore ntacyo bitwaye kuko amasezerano ye azarangira muri Mutarama umwaka utaha agahita yigendera, mu gihe Toure we avuga ko ntacyo bimubwiye guhebwa yicaye.
Aya magambo Toure yatangaje ndetse na Dimitri, nibyo Pepe yashingiye abwira uyu musore ko n’atamusaba imbabazi azakomeza kumwicaza ku ntebe kugeza igihe yemereye amakosa mu ruhame by’umwihariko binyuze mu bitangazamakuru.
Seluk yahakanye ibyo gusaba imbabazi haba ku ruhande rwe no kuri Yaya ngo nta mpamvu zo gusaba imbabazi, niba ari ibyo ngo azabanze azisabe Emmanuel Pellegrini wahoze atoza Man City akaza kumwirukanisha.
Kugeza ubu kandi igikomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ni isezera ry’uyu musore w’imyaka 33 y’amavuko mu ikipe y’igihugu ya Ivorry Coast, aho yavuze ko atazongera kuyikinamo haba no mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *