Pep Guardiola ngo yari yabwiye abakinnyi be ko nibatsindwa azabaca amabya

Sangiza iyi nkuru

Ni mu mukino waraye uhuje ikipe ya Buyern Munich na Juventus mu irushanwa rya Champions League, aho umutaza Guardiola yari yabwiye abakinnyi be ko nibatishyura ibitego bari bamaze gutsindwa mu gice cya mbere ari bubashahure.
Thomas Muller ukinira iyi kipe niwe wahishuye ko uyu mutoza yabivuze atera urwenya avuga ko Juventus niramuka ibatsinze bagasezererwa mu irushanwa ari buce abakinnyi bose udusabo twintanga bagasigara amara masa.
Pep Guardiola
Mu gihe bari biteze ko ni batsindwa uyu mutoza ari bubamerere nabi ariko bagakomeza gushyiramo imbaraga ku bw’amahirwe Robert Lewa, Muller, Thiago ndowski na Kingsley bareba mu izamu bituma Pep Guardiola akuraho ibihano nk’uko yari yabibabwiye mu rwenya
Muller atangaza uko Umutaza yari yafatiye ibyemezo yagize ati”hhh, mu gihe twari dutangiye igice cya2 umutoza yavuze ko ni tutishyura ari budushahure, ariko yateraga urwenya byo turabizi kuko ni umuntu wacu
Mu gihe bakomeje kurwana ishyaka baje gutsinda bigoranye Juventus ibitego 4-2 nabwo ku minota y’inyongera(Extra time)bityo gucibwa amabya baba babirokotse gutyo.
Juventus byasaga n’aho yari yigaruriye umukino wose ndetse ikipe zose zijya mu kiruhuko iyoboye,ariko yaje gutungurwa n’uko mu gice cya 2 yaje yishyurwa ndetse hakongerwaho iminota 30 bityo Buyern igatsinda umusubirizo ikomeza gutyo.
Nk’uko urubuga rwa Goal rubivuga ngo iyo uyu mukino Buyern iwutsindwa byari kubababaza kurusha uko batsindwa bageze ku mukino wa nyuma w’igikombe kuko ngo bari batakaje imbaraga nyinshi bitegura guhangana na Juventus ku buryo byari kuba ari n’igisebo kuri uyu mugabo kugeza ubu wamaze gusinya amasezerano yo gutoza Machester City bisobanura ko yari kuba agenda atakarizwa ikizere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *