Perezida Alpha Konde wa Guinee arashima imiyoborere y’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu isozwa ry’urugendo Perezida Kagame yagiriye mu Guinée Conakry rwashojwe ku munsi w’ejo kuwa gatatu, Abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu azibanda ku ngingo 7 zitandukanye. Iyi ikaba ari intangiriro y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi. Ku ruhande rwa Guinee, Perezida Alpha Konde aravuga ko igihugu ayoboye kigiye kwigira ku miyoborere myiza y’u Rwanda.
« N’ubwo u Rwanda atari igihugu nterankunga ariko rero dufite byinshi dushobora gufatanya » Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Kagame nyuma y’amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi byari bimaze gusinya .

Kagame
Perezida Kagame yakorwa na mugenzi we Alpha Konde mugenzi muri Perezidansi ya Guinee

Amasezerano 7 yasinywe n’ibihugu byombi azibanda ku bidukikije, ubuzima, ingendo (Transport) ndetse Dipolomasi. Aya masezerano yasinywe n’ibihugu byombi azajya ashyirwa mu bikorwa kandi akurikiranwe na Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi.
« Si amasomo aje gutangwa. Ibi ni ibyemezwa n’uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko ahubwo ari uburyo bwo guteza imbere ibihugu byombi.
Perezida Alpha Konde na Perezida Kagame Paul, bombi bari basanzwe baziranye kuko bagiye bahurira kenshi mu nama zitandukanye mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Guinee Conakry Perezida Alpha Konde yavuze ko u Rwanda ruyobowe neza kurusha Guinee. Ati « Ni ngombwa ko turwigiraho imiyoborere myiza. »
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *