Kuri iki Cyumweru, itariki 23 Mutarama 2022, Perezida wa Armenia, Armen Sarkissian, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye, avuga ko ibiro bye bitagishoboye kugira uruhare muri politiki mu gihe cy’ibibazo bikomeye igihugu kirimo.
Mu magambo ye Sarkisian yagize ati: “Iki ntabwo ari icyemezo gishingiye ku marangamutima kandi giturutse ku mpamvu yumvikana yihariye.”
Ati: “Perezida ntabwo afite ibikoresho bya ngombwa kugira ngo bigire uruhare runini muri politiki y’ububanyi n’amahanga n’imbere mu gihugu mu bihe bigoye ku baturage no ku gihugu”.
Sarkisian yabaye mu izingiro ry’ibibazo bya politiki mu gihugu umwaka ushize byadutse nyuma y’intambara hagati ya Armenia n’umuturanyi bamaze igihe kirekire badacana uwaka, Azaribayijan, bapfa Intara ya Nagorno-Karabakh.
Uruhare rwe ahanini nk’uko tubikesha France24 ni umuhango gusa n’ubundi ubuyobozi bukuru bushingiye cyane cyane kuri Minisitiri w’intebe Nikol Pashinyan.
Sarkisian na Pashinyan ntibigeze bumvikana ku cyemezo cyo gukuraho umuyobozi mukuru w’ingabo nyuma y’intambara mu mwaka ushize ndetse n’imyigaragambyo yahuruje ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage.


