Perezida Bashir n’ubwo ashakishwa na ICC ashaka gusura Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Sangiza iyi nkuru

Nubwo Perezida Omar al-Bashir wa Sudani ashakiswa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), leta yatangiye kumusabira visa kugirango azitabire inama rusanga ya Loni izabera muri i New York muri Nzeli uyu mwaka.
Ahmed Bilal Umuyobozi Ushinzwe itangazamakuru muri Sudan yavuze ko Ban Ki-Moon ariwe watumiye Perezida Bashir, bityo USA ngo itegetswe kumuha viza kuko ari yo yubatswemo Loni.
bashir1-horz
Ati” Mu by’ukuri, ubushize yasabye viza barayimwima. Ariko ubu afite ubutumire, dutekereza ko agomba guhabwa viza kuko USA ari yo icumbikiye umuryango mpuzamahnga kandi tukaba tugomba kwitabira ibikorwa by’uwo muryango.”
Yongeyeho ati” Ntibakwiye kutwima viza bitwaje impamvu zidasobanutse. Perezida wacu yamaze kuyisaba nibayimuha azajyayo.”
Mu cyumweru gushize, Bashir yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni avayo ntawe umuhagaritse nubwo ahigishwa uruhindu.
Umushinjacyaha mukuru, Fatou Bensouda ku wa Kane yandikiye Leta ya Uganda ayibaza impamvu yanze guta muri yombi Bashir.
Uganda, nk’igihugu cyashyize umukono ku masezerano ya Roma ari nayo yashyizeho ICC itegetswe guta muri yombi buri wese ushakishwa n’urwo rukiko uri ku butaka bwayo.
ICC yasohoye urwandiko rwo guta muri yombi Bashir bwa mbere mu 2009 isohora urundi mu 2010. Ashinjwa ibyaha by’intambara mu gace ka Darfur ahapfuye ababarurwa mu 300 000 naho abasaga miliyoni ebyiri bagahunga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *