Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir wari umaze imyaka 30 ari ku butegetsi yeguye nyuma y’amezi agera kuri ane yari ashize mu gihugu hari imyigaragambyo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mata 2019, nibwo Perezida Bashir yeguye ku buyobozi, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.
Ibihumbi by’abaturage bari bamaze iminsi itanu bigaragambya badasiba, bikomeje imyigaragambyo mu Mujyi wa Khartoum hafi y’ibiro bikuru by’ingabo n’indirimbo igira iti “Ubuyobozi bwavuyeho, ubuyobozi bwavuyeho” mu gihe ngo bategereje ubutumwa bagezwaho n’ubuyobozi bw’ingabo.
Umwe mu bigaragambya yatangarije iki kinyamakuru amagambo agira ati “Twumvise inkuru nziza ntabwo dushobora kuva hano tutamenye ibyo aribyo. Turabizi ko Bashir agomba kugenda. Imyaka 30 y’igitugu, ruswa, ihohoterwa ry’ikiremwamuntu, irahagije”.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ubwo imyigaragambyo yari ifite ubukana cyane, abantu 11 bayipfiriyemo barimo batandatu bakora mu nzego z’umutekano.
Omar al-Bashir w’imyaka 75 y’amavuko, yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yagiyeho
1989 amaze guhirika ubutegetsi bwa Ahmad Ali Al-Mirghani.


