Perezida Biden aravuga ko yatunguwe no kumva hari inyandiko z’ibanga zavumbuwe ahahoze ibiro bye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Joe Biden yavuze ko yatunguwe no kumenyeshwa ko hari inyandiko za leta zabonwe n’abamwunganira mu mategeko aho yahoze akorera i Washington .

Yabajijwe kuri iki kibazo nyuma y’uko Umurepubulikani wo ku rego rwo hejuru muri komite ishinzwe iperereza mu nteko ishinga amategeko asabye ko iperereza rya Amerika ryakora “isuzuma ry’ibyangijwe” n’izo nyandiko z’ibanga.

Aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Mexico, Biden yavuze ko abamwunganira “bakoze ibyo bagombaga gukora” igihe bahise bahamagara ububiko bw’inyandiko z’igihugu ku bijyanye n’ibyavumbuwe ku biro by’ikigo cya Penn Biden Carter.

Yakomeje kugira ibiro muri iki kigo nyuma yo kuva ku mwanya wa visi perezida muri 2017 kugeza mbere gato y’uko atangira kwiyamamariza kuba perezida muri 2019.

White House yemeje ko Minisiteri y’Ubutabera irimo gusuzuma “umubare muto w’inyandiko zifite ibimenyetso byerekana ko ari ibanga zabonetse muri ibyo biro nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.

Soma inkuru bisa hano hasi

Ahabanza

Mu magambo ye ya mbere, nyuma y’aho amakuru y’ivumburwa ry’izo nyandiko zabonetse kuwa 2 Ugushyingo 2022 atangajwe kuwa Mbere ushize, Biden yagize ati: “Nabwiwe ibijyanye n’ivumburwa kandi ntangazwa no kumenya ko hari inyandiko za leta zajyanywe kuri ibyo biro.” Yongeyeho ati “Sinzi ibiri mu nyandiko” kandi ko abamwunganira bamubasabye ko atagira icyo abaza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize, Depite Mike Turner yoherereje icyifuzo ku Muyobozi w’Ubutasi w’Igihugu (Director of National Intelligence), Avril Haines, avuga ko kuba Biden yaragumanye izo nyandiko byamushyize mu “kurenga ku mategeko arengera umutekano w’igihugu, harimo n’itegeko ry’ubutasi ndetse n’itegeko rivuga ko inyandiko zose zakiriwe n’umukuru w’igihugu ari ku buyobozi ari umutungo wa Guverinoma ya Amerika.

Gutangaza ko Biden ashobora kuba yarafashe nabi inyandiko z’ibanga cyangwa iz’umukuru w’igihugu bishobora kuba umutwaro kuri perezida, wavuze ko icyemezo cy’uwahoze ari perezida, Donald Trump, cyo kubika amagana y’inyandiko nk’izi iwe muri Floride “ari ukutita ku bintu.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *