Perezida Biden yaburiye uwa Ukraine ko Putin ashobora kumutera muri Gashyantare

Sangiza iyi nkuru

White House ivuga ko Perezida Joe Biden yaburiye perezida wa Ukraine ko “bishoboka ko” u Burusiya bushobora kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare, mu gihe Amerika ishaka gutumiza inama y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo baganire ku kibazo.

Aya makuru aje mu gihe na Perezidansi y’u Burusiya na yo yumvikanye ku wa Kane, ivuga ko yabonye “impamvu nkeya yo kugirira icyizere” mu gukemura iki kibazo nyuma yuko Amerika muri iki cyumweru yongeye kwanga icyifuzo cy’u Burusiya nk’uko tubikesha Al Jazeera.

Abayobozi b’u Burusiya bavuze ko ibiganiro byari bigishoboka kugira ngo iki kibazo gikemuke, ariko Biden yongeye gutanga umuburo ukomeye mu gihe impungenge zikomeje z’uko Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin azatanga uburenganzira bwo gutera igihugu cya Ukraine mu gihe kitarambiranye.

White House yavuze ko ibyo Biden yabwiye Perezida Volodymyr Zelenskyy wo muri Ukraine mu guhamagara kuri telefoni byongereye impungenge abayobozi bari bamaranye igihe.

Soma hano hasi ibintu 5 ukwiye kumenya ku biri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya

Ahabanza

Umuvugizi w’inama y’igihugu y’umutekano ya Amerika, Emily Horne yagize ati: “Perezida Biden yavuze ko bishoboka ko Abarusiya bashobora gutera Ukraine muri Gashyantare.”

Ati: “Ibi yabivugiye ku mugaragaro kandi tumaze amezi dutanga umuburo kuri ibi.”
Ku wa kane, intumwa ya Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko ubuyobozi bwa Biden bwifuzaga kuganira ku myitwarire y’iterabwoba y’u Burusiya kuri Ukraine.

Urwikekwe hagati y’u Burusiya n’uburengerazuba rwafashe intera nyuma y’uko Moscou yohereje ingabo ibihumbi zigera mu bihumbi 100 ku mupaka wa na Ukraine.

U Burusiya bwahakanye ko buteganya gutera ariko mu kwezi gushize busaba kwizezwa umutekano wabwo no kwizezwa ko Ukraine itazigera yemererwa kwinjira mu muryango wa NATO uyobowe na Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *