Perezida Biden yageze muri Israel mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Burasirazuba bwo Hagati

Sangiza iyi nkuru

Joe Biden, yageze i Tel Aviv muri Israel mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Burasirazuba bwo Hagati nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biden yagombaga kuvuga ijambo rigufi kuri uyu wa Gatatu mu birori byo kumwakira, mbere yo guhabwa amakuru n’abashinzwe umutekano muri Israel ku bijyanye na sisitemu y’ubwirinzi bwa misile ya Iron Dome ishyigikiwe n’Amerika ndetse na sisitemu nshya ikoreshwa na laser yitwa Iron Beam.

Azanunamira kandi Urwibutso rwa Yad Vashem, rwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Umuyobozi w’Amerika azamara iminsi ibiri i Yeruzalemu mu biganiro n’abayobozi ba Israel, barimo Minisitiri w’intebe w’agateganyo Yair Lapid n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, mbere yo guhura na Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, kuwa Gatanu muri West Bank.

Azahita afata indege ava muri Israel yerekeza i Jeddah, muri Arabia Sawudite, ubwami butemera Israel nk’igihugu, kugira ngo aganire n’abayobozi bo muri Arabia Sawudite no kwitabira inama y’abafatanyabikorwa bo mu kigobe.

Mu magambo ye Biden yagize ati: “Ni ishema kongera guhagararana n’inshuti no gusura igihugu cyigenga cya Israel.”

“Ntugomba kuba Umuyahudi ngo ube umuzayoni. Amahirwe yose yo gusura iki gihugu gikomeye, aho imizi ya kera y’Abayahudi yatangiriye mu gihe cya Bibiliya, ni umugisha.

Ati: “Isano riri hagati y’abaturage ba Israel n’Abanyamerika riri mu magufwa. Igisekuru ku gisekuru isano yacu irakura. Dushoranamo imari. Tugira inzozi zimwe. Nejejwe no kuvuga ko umubano w’Amerika na Israel wimbitse kandi ukomeye kuruta uko wahoze”.

Ati: “Muri uru ruzinduko, turashimangira umubano wacu kurushaho. Twashimangiye ubushake ntanyeganyezwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mutekano wa Israel, harimo no gufatanya na Israel mu ikoranabuhanga rigezweho. ”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *