Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwagura gahunda ya ‘Feed The Future’ mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inzara n’ibura ry’ibiribwa hirya no hino ku Isi.
Perezida Biden yabitangarije i Berlin mu Budage, aho yari yitabiriye inama y’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7).
Gahunda Feed the Future ya Amerika byitezwe ko izafasha ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, birimo umunani byo ku mugabane wa Afurika.
Ibi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Liberia, Madagascar, Malawi, Mozambique, u Rwanda, Tanzania na Zambia.
Ambasade ya Amerika muri Congo Kinshasa nka kimwe mu bihugu bizafashwa n’iriya gahunda, yatangaje Amerika yahisemo gufasha biriya bihugu bijyanye no kuba ari byo byugarijwe n’ibibazo birimo ubukene bukabije, inzara n’imirire mibi ahanini bitewe n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19, ihindagurika ry’ikirere, amapfa yibasiye ihembe rya Afurika, amakimbirane adashira ndetse n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
Biteganyijwe ko iriya gahunda ya Amerika izibanda ku mirongo y’Ibikorwa ine y’ingenzi y’ibikorwa.
Iyi irimo kugabanya ibura ry’ifumbire ku isi; kongera ishoramari no kongerera ubushobozi urwego rw’ubuhinzi, guhangana n’ihungabana ry’ubukungu n’ingaruka zaryo ku baturage bakennye no kubungabunga amasezerano yo mu rwego rwo hejuru ku rwego rwa politiki y’isi yatewe inkunga ingana na miliyari y’amadorari ku mwaka.

6 Responses
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
cyeretse aje kubyitangira €
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
cyeretse aje kubyitangira €
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
Ikibazo cyo kwitabwaho ni ukumenya niba izo mfashanyo zigera ku baturage! Akenshi abategetsi bihutira kugura intwaro aho kwita kuri rubanda. Niyo mpambu mbona ibihugu birimo amakimbirane byabanza kwerekana gahunda yo kuyakemura. Naho ibiyahembera ntibibone kuri iyo mfashanyo.

Yabitanze muri supermarket za USA ko abaturage bari kuzigabamo bagasahura kubera inzara.
Agarutse guteza afrika ibibazo
Perezida Biden yiyemeje gukemura ikibazo cy’inzara mu bihugu birimo u Rwanda
Yabitanze muri supermarket za USA ko abaturage bari kuzigabamo bagasahura kubera inzara.
Agarutse guteza afrika ibibazo