Muri iki cyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yakoze uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine i Buruseli ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nyuma y’uko uyu muryango wemeje uzahagarika gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu ntambara yo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Ibiro Ntaramakuru byo muri Portugal, Lusa, byatangaje ko, icyumweru gishize, intumwa z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi i Maputo zerekanye ko kuvugurura amasezerano n’u Rwanda bitari ku murongo w’ibyigwa.
Mu myaka itatu ishize, ayo masezerano yatumye haboneka miliyoni 40 z’amayero y’ibikoresho Ingabo z’u Rwanda zikenera mu kazi kazo muri Mozambique.
Ariko, nk’uko Chapo ubwe abivuga, nta masezerano y’u Rwanda cyangwa ubutumwa bwa gisirikare bw’ibihugu by’u Burayi byari kuri gahunda ye i Buruseli.
Yatangarije abanyamakuru ko kugeza ubu “Nta makuru yemewe mfite ku iherezo ry’ubwo butumwa”.
Ati: “Igitekerezo cy’ubutumwa ni uko butangira kandi bukarangira, kandi iyo butararangira dukomeza gukora”.
Perezida Chapo yakomeje agira ati “ntabwo twageze muri Gicurasi (igihe inkunga y’ubumwe bw’u Burayi ku Rwanda izaba ihagaritswe) kandi ntituragera muri Kamena (igihe ubutumwa bwa gisirikare bw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi buzaba burangiye). Icyo nakubwira rero ni uko ubutumwa bwombi bukomeje muri Mozambique”.
Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko niba rutijejwe inkunga irambye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ruzacyura ingabo zarwo.


