Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yiyemeje gushyira igisirikare cy’igihugu cye “ku mwanya wa mbere” ku Isi, avuga ko kimaze kugera ku bikorwa “bitangaje” ndetse n’iterambere rikomeye mu bijyanye n’imyitozo muri iyi myaka ishize.
Ku wa Gatanu, Perezida Erdogan mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza nkuru y’ingabo z’igihugu cya Turkiya i Istanbul, yashimye igisirikare kuba cyarafashije “mu kubaka Turkiya nini kandi ikomeye,” yongeraho ati: “Nta terabwoba ingabo zidashobora gutsinda ku butaka, ku nyanja no mu kirere. ”
Perezida yakomeje agira ati: “Tuzahora twongera kuvuka kandi dutere izindi ntambwe kugeza igihe tuzagira Ingabo za Turkiya iza mbere ku Isi mu bazigize bose, imyitozo, ibikoresho, ikoranabuhanga n’ubunararibonye”.
N’ubwo yemeye ko hari “ibitagenda neza ndetse n’ibikeneye kunozwa” muri gahunda y’imyitozo ya gisirikare ya Ankara, Erdogan yavuze ko gufungura kaminuza y’igihugu y’ingabo mu 2017 ari impinduka zikomeye, zahinduye byuzuye uburezi no gukura kw’ingabo nshya nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.
Yakomeje agira ati: “Twakusanyirije ibigo byacu byose by’uburezi n’imyitozo bya gisirikare ahantu hamwe. Muri uru rwego ruhuriweho, twashyizeho gahunda y’uburezi itanga ingero ku Isi ndetse n’ibikenewe muri iki gihe ”.
Perezida kandi yavuze muri make ibibazo byinshi bya geopolitike mu ijambo rye, avuga ku muryango wa NATO, Turkiya ibarizwamo, ndetse n’ubusabe bushya bwa Finlande na Suwede bwo kwinjira muri uyu muryango.
Ati: “Intambwe ya mbere ni uko ibihugu bisaba kuba abanyamuryango byemera ibyo dusaba kandi bakabyiyemeza mu nyandiko, kandi ibihugu byombi biheruka ntabwo ari abanyamuryango… Ubu ni ubutumire bwo kwinjira ”. Ati: “Nibuzuza ibisabwa, tuzakora inshingano zacu.”
Turkiya yari yabanje kwamagana ibyifuzo bya Finlande na Sweden byo kuba abanyamuryango ba NATO, ashinja ibihugu byombi by’amajyaruguru gucumbikira imitwe y’iterabwoba, ariko iza koroshya imyifatire yayo, aho ubu isaba ko Helsinki na Stockholm kwemera kohereza abakekwaho iterabwoba niba bashaka kwinjira muri NATO.
Abayobozi b’impande zose bumvikanye ku ngingo 10 kugira ngo bakemure ibibazo bigaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru, ariko Erdogan nyuma yaje kuburira ko Turkiya ishobora kubyitambika mu gihe Sweden cyangwa Finlande bitujuje amasezerano yabyo.


