Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, aho yitabiriye inama ya munani ya TICAD.
TICAD (Tokyo International Conference on African Development) ni inama isanzwe ihuza igihugu cy’u Buyapani n’umugabane wa Afurika.
Ni inama itegurwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Banki y’isi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu byose bya Afurika.
Perezida Ndayishimiye uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari buyitabire, akigera i Tunis yakiriwe na Perezida mugenzi we KaĂŻs SaĂŻed wa Tunisia.
Perezida Evariste Ndayishimiye yari aherekejwe n’umufasha we, Angeline Ndayubaha.
Perezidansi y’u Burundi ku rubuga rwayo rwa Twitter yatangaje ko iriya nama ya TICAD ari amahirwe akomeye kuri ba Perezida Ndayishimiye na KaĂŻs SaĂŻed bagomba kubyaza umusaruro baganira ndetse banashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika bisanzwe bifite icyerekezo kimwe.
Biteganyijwe ko TICAD iri butangire kuri uyu wa Gatandatu ikazasozwa kuri iki cyumweru izasuzumirwamo uko ishoramari n’ibikorwa by’u Buyapani bigamije kurengera ibidukikije, guteza imbere imishinga mito na gahunda zigamije kwihaza mu biribwa byarushaho kwiyongera muri Afurika.
Iyi nama kandi izareberwamo uko u Buyapani bwakomeza gutera inkunga urwego rw’ubuzima cyane cyane muri gahunda zigamije guhangana n’ibyorezo, urw’uburezi ndetse n’ibijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano.
Mu kiganiro Umuyobozi wungirije w’Ishami rishizwe ibijyanye na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buyapani, Miyashita Tadayuki, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 18 Kanama 2022, yavuze ko iyi nama ari amahirwe ku bihugu bizayitabira.
Ati “Umubano uri hagati y’u Buyapani na Afurika mu bijyanye n’ubucuruzi ukeneye gukomeza gushimangirwa, abikorera bo mu Buyapani bazitabira iyi nama kandi biteguye kugirana umubano na bagenzi babo bo muri Afurika, kandi hari amahirwe ku bacuruzi bo muri Afurika yo kuba bakorana na bagenzi babo ku buryo batangiza n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Buyapani.”
Yavuze ko u Buyapani bugiye kujya muri iyi nama bwiteguye gukorana n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye no kubungabunga amahoro ndetse no kugarura umutekano.
Mu 2016 ni bwo TICAD yabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika kuko yakiriwe na Kenya ibera i Nairobi, icyo gihe initabirwa na Perezida Paul Kagame.
Biteganyijwe ko muri iyi nama y’i Tunis u Rwanda ruza kuba ruhagarariwe kuko ruri mu bihugu byatumiwe ndetse bigasubiza byemera ubutumire.
Ubusanzwe TICAD ifite inkingi eshatu z’ingenzi arizo Iterambere rirambye, Umuryango abaturage bose bibonamo ndetse n’amahoro n’umutekano.







2 Responses
Perezida Evariste Ndayishimiye ari muri Tunisia (Amafoto)
Kutamenya protocole: iki kivarisi escort aba agendana kiba kirimo iki ariko? Ko mbona Perezida wa Tunisia we nta muntu we umuherekeje?
Perezida Evariste Ndayishimiye ari muri Tunisia (Amafoto)
Kutamenya protocole: iki kivarisi escort aba agendana kiba kirimo iki ariko? Ko mbona Perezida wa Tunisia we nta muntu we umuherekeje?