Perezida Faustin-Archange Touadéra ari mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 26 Ukwakira, yakiriye mugenzi we Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda.

Ibiro by’umukuru w’igihugu kuri Twitter byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro “ku birebana n’uko Politiki yifashe muri Centrafrique ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’ubukungu.”

Ni ibiganiro byanitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ku ruhande rw’u Rwanda.

Perezida Touadéra yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi ine. Byari nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame na we yaherukaga kugirira i Bangui.

Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Centrafrique basinyanye amasezerano ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifitanye amasezerano yerekeye ubufatanye mu bya gisirikare; ndetse Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zicunga umutekano mu bice bitandukanye bya Centrafrique.

Ni nyuma y’uko iki gihugu cyari cyaragiye cyibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *