Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma ari mu mazi abira nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu umwe mu bagize guverinoma ye, Mcebisi Jonas ameneye ibanga ryari rimaze igihe. Uyu mugabo akaba avuga ko yegerewe n’umuryango w’abanyemari bakomeye muri iki gihugu ukamubwira ko ushobora kumugira minisitiri w’imari.
“Abagize umuryango wa Gupta (ukomoka mu Buhinde) bansabye kuba minisitiri w’imari ngo nsimbure minisitiri wariho (Nhlanhla) Nene”, ibyo byatangajwe na Mcebisi Jonas wari usanzwe yungirije uyu mu minisitiri w’imari, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe.
Uyu muryango wa Gupta ngo usangwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itangazamakuru, ubwubatsi ndetse no mu ikorabuhanga, umaze icyumweru ushyirwa mu majwi muri Afurika y’Epfo, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bawushinja gukoresha perezida Jacob Zuma uko wishakiye.

Mcebisi muri iryo tangazo yavuze ko yegerewe n’uyu muryango umusaba gusimbura Nhlanhla mbere y’uko uyu akurwa kuri uyu mwanya bitunguranye mu ukuboza umwaka ushize bituma havuka umwuka mubi mu gihugu bitewe n’uko Nhlanhla yari yubashywe.
Mcebisi avuga ko yanze ibyo yasabwe n’uyu muryango aho yavuze ko byari kuba ari nko gusebya demokarasi bagezeho babiriye icyuya no kugambanira abaturage babahaye icyizere, avuga ko umuntu ufite ububasha bwo kugena minisitiri ari perezida gusa.
Minisitiri Nhlanhla Nene yaje gusimbuzwa umudepite witwa David Van Rooyen bivugwa ko atari anafite ubushobozi bwo kuyobora minisiteri y’imari, ariko kubera igitutu cyinshi no gutinya ingaruka Zuma yahise ashyiraho undi minisitiri, Pravin Gordhan, wari warabaye muri uyu mwanya hagati ya 2009 na 2014. Bikaba bivugwa ko mu minsi 4 Afurika y’Epfo yagize ba minisitiri b’imari batatu nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga.
Umuryango wa Gupta uhakana ibiwuvugwaho
Uyu muryango wahise ugira icyo utangaza kuri ibi bintu kuri uyu wa gatatu n’ubundi, uvuga ko ibyatangajwe na Mcebisi ari ibinyoma, usaba ko niba ibyo avuga ari ukuri yazageza imbere y’urukiko ibyavugiwe muri iyo nama bagiranye.
Ibi bintu bivuzwe mu gihe perezida Zuma asanzwe yugarijwe n’ibindi bibazo birimo gushinjwa kunyereza umutungo wa leta ndetse abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bakaba basaba ko yanegura ndetse akanirukanwa mu ishyaka rye.

Biravugwa ko kur’ubu Zuma ategereje icyemezo cy’ubutabera ngo amenye niba agomba gusubiza cyangwa gutanga igice cya miliyoni 246 akoreshwa muri iki gihugu bivugwa ko yakuye mu isanduku ya leta ngo avugurure inzu ye ku giti cye.
Ese Koko Zuma akoreshwa n’umuryango wa Gupta?
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Zuma atigeze ahisha umubano wihariye hagati ye n’uyu muryango w’abimukira baturutse mu Buhinde bakimukira muri Afurika y’Epfo mu myaka ya za 90. Benshi mu bo mu bwoko bwa Zuma ngo bakorera uyu muryango, aho ndetse ngo umuhungu wa Zuma witwa Duduzane Zuma ayobora sosiyete yitwa Sahara Computers y’uyu muryango wa Gupta, mu gihe ngo umugore wa Zuma wa gatatu, Bongi Ngema nawe ngo ari umukozi w’uyu muryango.
Ikindi cyemeza ko Zuma yaba akorera mu kwaha kw’umuryango wa Gupta ni uko hari undi wahoze ari depite ukomoka muri ANC witwa Vytjie Mentor, nawe wemeje kuwa 14 Werurwe ko nawe yegerewe n’uyu muryango ushaka kumugira minisitiri w’ibigo bya leta, ndetse akemeza ko ubwo uyu muryango wamwegeraga Zuma yari ahibereye ari mu kindi cyumba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


