Perezida Jacob Zuma ashobora kuva ku buyobozi nabi nka Mugabe Robert

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ubuyobozi bw’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo busaba Perezida Zuma kuva ku butegetsi mbere yo kuwa Kane w’iki cyumweru, akomeje gutsemba ko bidashoboka kubuvaho.
Biteganyijwe ko ku wa kane ari bwo mu nteko Nshingamategeko, hazavugwa ijambo hagaragazwa uko igihugu cyifashe ubu, Perezida Jacob Zuma akaba ashinjwa ruswa.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo aho Zuma agiriye ku buyobozi, iterambere ry’igihugu ryari rihagaze neza, akazi kariyongera, urugero rwo kurwanya agakoko gatera SIDA ruriyongera ndetse ngo ashyigikirwa n’abanyapolitiki benshi.
zuma
Icyaje gutuma atakarizwa icyizere ngo ni ruswa ashinjwa, ibi bikaba ari nabyo byatumye mu kwa cumi n’abiri umwaka ushize atakaza ubuyobozi bw’ishyaka ANC, ubu riyobowe n’icyegera cye, bwana Cyril Ramaphosa.
Mu Ugushyingo 2017, nibwo Perezida Mugabe wari waravuze ko nanapfa umurambo we uzakomeza kuyobora Zimbabwe, yatunguwe n’igisirikare cye, kimuvana ku buyobozi, abasesenguzi mu bya politiki ibi byabaye kuri uyu mukambwe w’imyaka 93, bakabifata nk’ibishobora no kuba kuri Perezida Jacob Zuma usabwa n’ishyaka abarizwamo kuva ku buyobozi akanga.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *