Perezida Joe Biden yashyizeho Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye yemeje Eric Kneedler nka Ambasaderi mushya w’igihugu cye mu Rwanda.

Perezida Biden yamusimbuje Peter Vrooman uheruka kwimurirwa muri Mozambique.

Eric Kneedler uri mu badipolomate bakomeye muri Amerika, yari amaze igihe ari Chargé d’Affaires w’agateganyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya.

Ni inshingano yari afite kuva muri Mutarama 2021, gusa mbere y’aho yari asanzwe mu gihugu cya Kenya aho yari afite inshingano z’ubujyanama mu bya Politiki.

Mbere y’aho yakoze bene izo nshingano muri ambasade ya Amerika i Manila muri Philippines anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade y’igihugu cye i Bangkok muri Thailand.

Perezida Joe Biden yemeje Ambasaderi mushya w’igihugu cye mu Rwanda, mbere y’iminsi mike ngo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga arugenderere.

Biteganyijwe ko Antony Blinken azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.

Nta gihindutse Blinken azabonana na ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa.

Mu bivugwa ko ashobora kuganiraho n’aba bakuru b’ibihugu byombi ni uko buri gihugu gikwiriye kubaha ubusugire bw’igihugu cy’ikindi, nyuma y’igihe birebana ay’ingwe bishinjanya ubushotoranyi.

Nka RDC imaze igihe ishinja Ingabo z’u Rwanda kuvogera ubutaka bwayo ‘zihishe inyuma y’imutwe wa M22’, u Rwanda na rwo rukayishinja gufatanya na FDLR kurasa ku butaka bwarwo ndetse no kurushimutira abasirikare.

Anthony Blinken i Kigali kandi bivugwa ko azaganira na Perezida Paul Kagame ku kibazo cya Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba, gusa Amerika ikaba ikomeje gusaba ko yarekurwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Joe Biden yashyizeho Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda
    RDC yemeye ko hari abaasilikari bafatanyije na FDLR kandi perezida wabo yarabiyamye ku mugaragaro. Urwanda rwo rwakomeje guhakana no kwamagana ubufatanye bwarwo na M23. Gusa raporo yashyizwe hanze irimo n’amafoto menshi yerekana abasilikari b’Urwanda bambuka umupaka, ndetse banarwana muri Kongo. Ibi bintu biratujyana habi!Naho ibya Rusesabagina byo byarakemuwe. Umunsi Perezida Kagame azahura na Ministri Blinken, hazaba itangazo rivuga ko “Urwanda rwakiye ubusabe kandi rugiye kubwiga”: Mu cyumweru kimwe Rusesabagina azaba atembera mu mihanda ya Texas!

  2. Perezida Joe Biden yashyizeho Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda
    RDC yemeye ko hari abaasilikari bafatanyije na FDLR kandi perezida wabo yarabiyamye ku mugaragaro. Urwanda rwo rwakomeje guhakana no kwamagana ubufatanye bwarwo na M23. Gusa raporo yashyizwe hanze irimo n’amafoto menshi yerekana abasilikari b’Urwanda bambuka umupaka, ndetse banarwana muri Kongo. Ibi bintu biratujyana habi!Naho ibya Rusesabagina byo byarakemuwe. Umunsi Perezida Kagame azahura na Ministri Blinken, hazaba itangazo rivuga ko “Urwanda rwakiye ubusabe kandi rugiye kubwiga”: Mu cyumweru kimwe Rusesabagina azaba atembera mu mihanda ya Texas!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *