Perezida Kabila yasuye agace ka Goma ku mpamvu z’umutekano n’ubukungu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ icyumweru kimwe ,abasirikare bagera kuri 14 bo mu ngaboza Tanzania biciwe mu gace ka Semuliki muri Teritwari ya Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Joseph Kabila yageze kuri Goma ku gicamunsi cyo kuwa 18 Ukuboza 2017.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko Perezida Joseph KABILA yaje kuyobora inama ya 6 y’ Abaguverineri b’Intara ifite insanganyamatsiko igira iti ” Gukusanya umusaruro w’ amafaranga yinjizwa na buri Ntara no kumenya neza uburyo yagiye akoreshwa.”
Perezida Kabila akunze gusura aka gace igihe cyose iyo kari mu ibazo by’ ingutu kuko n’ ubushize yageze i Beni ubwo ADF/NALU yagabaga igitero gikaze cyahitanye abaturage basaga 50.
Kugeza magingo aya , kuva aho abarwanyi ba ADF/NALU bagabiye igitero gikaze ku birindiro bya Monusco, ingabo za Uganda zahise zegera imipaka ya Congo-Kinshasa aho bivugwa ko ziteguye gukozanyaho n’ izi nyeshyamba zigendera ku mahame y’ ubuhezanguni bushingiye ku idini rya Isilamu.
Abasesengura hafi politiki yo mu karere basanga Perezida Joseph Kabila atasubira mu murwa wa Kinshasa atarabanza kuganira na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa kugirango bahurizemo hamwe imbaraga mu guhashya ADF dore ko uyu mutwe umaze imyaka igera kuri 20 iteza umutekano mucye muri aka karere gakize ku mabuye y’ agaciro n’ amashyamba kimeza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi bifitanye isano nibyo igisirikare cya UPDF giherutse gutangaza ko cyiteguye gukorana n’ ingabo za FARDC mu gihe cyose habayeho kumvikana ku mpande zombi.
Gusa uru rugendo rwa Joseph Kabila rubaye mu gihe abatavuga rumwe na Leta muri Congo-Kinshasa bifuza ko perezida yarekura ubutegetsi nk’ uko biteganywa n’ itegekonshinga rivuga ko perezida atagomba kurenza manda 2.
Indorerezi mpuzamahanga ndetse na sosiyete sivile muri Congo-Kinshasa basabye Perezida Joseph Kabila Kabange kutazarenza tariki ya 31 Ukuboza 2018 akiri ku butegetsi ndetse banamwumvisha ko atemerewe no kuzongera kwiyamamaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *