Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Senegal, Macky Sall batoranyijwe na komite ishinzwe amajonjora ya Africa Road Builders ngo bazahabwe igihembo kiswe Super Prix Grand Bà¢tisseur kitiriwe Babacar Ndiaye, wahoze ari perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) hagati y’1985 n’1995.
Nk’uko bitangazwa na perezida w’iyi komite ishinzwe amajonjora, Adama Wade, ngo iyi komite akuriye yafashe iki cyemezo kuwa 18 Mata nyuma y’amezi menshi y’imirimo.
Aba bakuru b’ibihugu bombi bazashyikirizwa igihembo cyabo mu muhango uzabera Ahmedabad mu Buhinde, mu nama ya 52 ngarukamwaka ya BAD nk’uko tubikesha Financialafrik.com
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi komite yashyizweho n’ubuyobozi bukuru bwa The Africa Road Builders, ngo mu kujonjora abazahabwa igihembo yagendeye kuri za raporo z’itangazamakuru, iz’impuguke ku bibazio by’imihanda, ubwikorezi n’iterambere rirambye. Raporo zifashishijwe hiyongereyeho isesengura ry’abanyamakuru b’impuguke mu bijyanye n’iterambere, ni izo mu myaka itanu ishize.
Mu byatumye batoranywa nko ku ruhande rwa perezida Kagame, ngo hashingiwe ku mutekano n’isuku birangwa mu mihanda y’Umurwa mukuru, Kigali, naho kuri Macky Sall wa Senegal iyi komite yishingikirije imishinga minini irimo uwa gari ya moshi, umujyi mushya wa Diamniadio urimo kubakwa ngo uzunganire Dakar n’ukuntu acunga umutungo w’igihugu.

Africa Road Builders ifatwa nk’umuhango wo kugaragaza ababaye indashyikirwa mu bijyanye no kubaka imihanda no mu bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu muri Afurika. Iyi mihango iba buri mwaka iyo hateranye inama ya BAD, igamije guteza imbere imihanda n’ubwikorezi bijyanye n’igihe kandi bibereye Afurika itera imbere.
Tubibutse ko igihugu cy’u Buhinde ari cyo kizakira Inama Rusange ya banki Nyafurika itsura Amajyambere biteganyijwe ko izatangira kuwa 22 igasozwa kuwa 26 Gicurasi 2017. Inama iakazabera mu mujyi wa Ahmedabad wo muri Leta ya Gujarat.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


