Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe muri kaminuza ya Havard iherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, aho biteganyijwe ko azayobora ikiganiro ku bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga ndetse n’imiyoborere myiza.
Mu itangazo iki kigo cya kaminuza mpuzamahanga kigisha ibijyanye n’iterambere n’ikoranabuhanga giherutse gushyira ahagaragara, cyatangaje ko Perezida Paul Kagame ari we uzatanga iki kiganiro kizaba cyitabiriwe n’abanyeshuri bo muri iyi kaminuza ndetse n’abashakashatsi n’impuguke zitandukanye zo muri iriya kaminuza, iki kiganiro kikazaba mu cyiciro abashinzwe gutegura gahunda bise “ikiganiro na Perezida Paul Kagame.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama yateguwe n’agashami k’iki kigo cya kaminuza ya Havard gashinzwe iterambere mpuzamahanga kazwi nka CID (Denter of International Development) ikaba izayoborwa na Ricardo Hausmann, umuyobozi w’iri shami.
Iri shami rishinzwe guteza imbere imyumvire yo guhangana n’ikibazo cy’ubukene bwugarije isi muri rusange, Perezida Kagame akaba azasobanura zimwe mu ngamba ibihugu bimwe bikoresha bikabasha kwivana mu bukene mu gihe ibindi biba bigisindagira.
Ku rubuga rwa CID, umuyobozi yatanze ubusobanuro na zimwe mu mpamvu z’iyi nama aho yavuze ko nk’ikigo gishinzwe iterambere, hari impinduka cyasanze zarabaye guhera mu myaka nka 200 ishize mu nzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima, ibikorwa remezo n’ibindi byose bifasha mu iterambere ry’umuturage ku isi ariko hakaba hakinagaragara umubare munini w’ibihugu bicyugarijwe n’ubukene bukabije.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Perezida Kagame ari umwe mu bantu bashobora gutanga ibisubizo ku bibazo aba bashakashatsi bibaza ku kijyanye no kurandura ubukene ku isi nka bimwe mu biri mu nshingano z’iri shami.
Ku itariki ya 26 Gashyantare 2016 mu nama nk’iyi, Perezida kagame yari yagaragaje ko nta busobanuro bworoshye bwabasha guhabwa iki kibazo uretse gusaranganya neza ibihari, ariko ko ikibazo cy’ubukungu ari ikitonderwa kigashakirwa umuti urambye habayeho ubufatanye bw’inzego zose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” Ubuzima bw’abaturage babarirwa muri za miliyoni buri mu cyeragati. Iyaba ingamba zifatwa zakungukirwamo na buri wese. Ni aho benshi bahera batanga urugero ku Rwanda. “
Kaminuza ya Havard ikomeje kugirira Perezida Kagame iki cyizere abikesha urugamba yarwanye rwo guhagarika Jenoside yo muri Mata 1994 ndetse n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kwiyubaka haba mu iterambere n’ibindi nyuma ya jenoside rubikesha imiyoborere myiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


