Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Singapore, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu agomba kugirira muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.
Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu atangira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, akazarusoza ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024.
Kuri gahunda y’uru ruzinduko byitezwe ko Umukuru w’Igihugu agomba kwakirwa na mugenzi we wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam cyo kimwe na Minisitiri w’Intebe akanaba na Minisitiri w’Imari, Lawrence Wong; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore.
Perezida Paul Kagame waherukaga gusura Singapore muri Nzeri 2022, ni ku nshuro ya kane agiye gusura iki gihugu.
U Rwanda na Singapore bihuriye mu Ihuriro ry’Ibihugu bito (SOSS) mu Muryango w’Abibumbye, bikaba bikorana bya hafi mu kurushaho kwihutisha inyungu z’ibihugu bito byo ku Isi ndetse no kongerera imbaraga ubutwererane bwabyo n’andi mahanga.
Ibihugu byombi kandi byishimira umubano bifitanye mu nzego zitandukanye, aho binagaragaza ko bihuriye kuri byinshi uretse kuba byombi ari bitoya.
N’ubwo biba ku migabane itandukanye, ni ibihugu bito ariko bizengurutswe n’ibihugu binini cyane bikaba byariyemeje kwimakaza ubutwererane butuma bitaba bito no mu iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’izindi nzego.
Singapore by’umwihariko u Rwanda ruyifatiraho urugero rw’iterambere, kuko ari kimwe mu bihugu ku Isi bifite iterambere ryihuta kandi byamaze kubaka ubukungu ku kigero gishimishije.
Umubano wayo n’u Rwanda mu bya dipolomasi watangijwe tariki ya 18 Werurwe 2005, ukaba waratanze umusaruro ugaragarira mu masezerano y’ubutwererane mu bucuruzi n’izindi nzego kugeza uyu munsi.
Ibihugu byombi byakuriyeho viza abaturage babyo ndetse bidatinze, mu mwaka wa 2008 u Rwanda rufungura Ambasade yarwo muri Singapore.
Muri Kanama 2014, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa mu bihugu byombi mu rwego rwo kurushaho koroshya ubucuruzi.


