Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu cyumweru gitaha azafata ijambo mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu ku mubano ushingiye kuri za business hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika kizabera I New York.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Corporate Council on Africa (CCA), rivuga ko iki kiganiro kizahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika batoranyijwe, Abayobozi bakuru b’ibigo (CEOs) bikomeye muri Amerika no muri Afurika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigenderewe ngo kikaba ari ukuganira mu buryo bwaguye ibijyanye na business muri Afurika, ahantu h’ingenzi hasghorwa imari n’uburyo bwo kunoza imibanire n’ubufatanye mu bya business hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugabane wa Afurika.
Iki gikorwa bikaba biteganyijwe ko kizaba giteganye n’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye izamara icyumweru.
Perezida Kagame, Hage Geingob wa Namibia, na Muhammadu Buhari wa Nigeria bazafata ijambo muri iki kiganiro.
Ni mu gihe Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Banki y’Isi ndetse na Banki Nyafurika itsura Amajyambere bigaragaza ko muri Afurika ari ho hatahiwe mu kugaragaza imbaraga z’ubukungu ku isi kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zihanze amaso uyu mugabane nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.
Igihugu cy’u Rwanda, gisanzwe ari umufatanyabikorwa mu by’ubucuruzi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka ushize, uwari perezida w’iki gihugu, Barrack Obama yongereye ingano y’ibicuruzwa bigera kuri 27 biva mu bihugu biri mu nzira y’iterambere ku rutonde rw’ibigomba gusonerwa imisoro. U Rwanda narwo rukaba ruri kuri uru rutonde.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


