Perezida Kagame agiye kwitabira inama ikomeye ya G77 izabera i Havana muri Cuba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Nzeri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Cuba yatangaje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ko azitabira Inama ya G77 n’u Bushinwa, izabera i Havana ku itariki ya 15 na 16 Nzeri nk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Cuba nka Cubasi.cu.

G77 ni itsinda ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byo muri Aziya, Afurika na Amerika yo Hagati na Amerika y’Epfo ryashinzwe ku itariki ya 15 Kamena 964, kuva icyo gihe rikaba ryaragutse ubu rikaba rigeze ku banyamuryango 134. U Rwanda ruri mu bihugu 77 bya mbere byatangije uyu muryango.

Urubuga rwa G77 rugaragaza u Bushinwa nk’umunyamuryango, ariko Guverinoma y’u Bushinwa ivuga ko ishyigikiye G77 ariko itabarirwamo, gusa ikemeza ko ikomeje “umubano mwiza w’ubufatanye” n’uyu muryango mu rwego rwa “G77 plus China”.

Ihuriro rya G77 rigamije guteza imbere inyungu rusange z’ubukungu z’abanyamuryango no kongera ubushobozi buhuriweho bw’imishyikirano (cyangwa kugira ijambo) mu Muryango w’Abibumbye.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’igihugu cya Cuba kibarizwa muri Karayibe kuri konti yayo kuri X, yahoze ari Twitter, yagaragaje ko ari umwanya wo gukorera hamwe kubw’ubumwe n’ibikorwa bifatika by’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Brazil, Luiz Inà¡cio Lula da Silva; uwa Argentine, Alberto Fernà¡ndez; uwa Colombia, Gustavo Petro; uwa Irak, Abdelatif Rashid; uwa Palestine, Mahmoud Abbas; uwa Angola, Joà£o Lourenà§o; uw’u Burundi, à‰variste Ndayishimiye, n’uwa Honduras, Xiomara Castro.

Abakuru b’ibihugu nk’uwa Bolivia, Luà­s Arce, uwa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe; uwa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi; uwa Laos, Thongloun Sisoulith; uwa Guinea Equatorial, Obiang Nguema, na Minisitiri w’Intebe wa Saint Vincent na Grenadine, Ralph Gonsalves, na bo bemeje ko bazitabira iyi nama.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Cuba, Bruno Rodrà­guez, aherutse gutangariza abanyamakuru ko iyi nama ari ngombwa mu gihe cy’ibibazo by’inzego nyinshi ku Isi.

Yavuze ko iyi nama izaba mu gihe ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bishakisha uburyo bwo gukemura ibyo bibazo mu rwego rw’ubwigenge n’ubusugire bwabyo.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Cuba yatangiye kuyobora by’agateganyo Group of 77 n’u Bushinwa ku nshuro ya mbere, bwiyemeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *