Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), aranenga imyumvire yo kumva ko abagore bari munsi y’abagabo.
Perezida Kagame yanenze iyi myumvire ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza inama ngarukamwaka yiga ku iterambere i Burayi (Journée Européenne de développement) mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Perezida Kagame avuga ko igihe kirekire abagore bakandamijwe, bagahora munsi y’ibirenge by’abagabo kandi hari byinshi bakora by’ingenzi bidahabwa agaciro ari iby’ingirakamaro.
Yagize ati “ Igihe kirekire, sisiyeti yagiye ishyiraho imyumvire ivuga ko abagore bari hasi, ko bagomba kuzamuka ku bw’impuhwe z’abagabo, aya ni amahame atagomba kwihanganirwa, hatarebewe ku kumva ko batatera imbere ahubwo hakitabwa ku cyateza imbere uburinganire”.
Akomeza avuga ko umuco wo kudahanira ihohotera rishingiye ku gitsina ari nk’umutwaro ukomeye ku burenganzira bw’abagore.
Ati “Abagore n’abakobwa bagize kimwe cya kabiri cy’ubumuntu, barangana mu bushobozi no mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, guha agaciro uburenganzira bwabo bungana niko byakabaye byumvwa kimwe, ubushakashatsi bwagiye bukorwa bugaragaza ko hari ibyahindutse ugereranyije no mu myaka yashize”.
Yakomeje avuga ko ari umukoro cyane cyane ku bayobozi wo guhindura iyi myumvire igumisha abagore hasi, ahubwo ngo bagashyira umuhate wo kurimbura burundu inzitizi zibangamira iterambere ry’umugore.
Mu rugero Perezida yatangiye aho, yagarutse ku buryo abagore bo mu Rwanda babyaye bahembwa umushahara wabo wuzuye mu gihe cy’ibyumweru 12, mu gihe mbere bafataga igice cy’umushahara.
Ati “Ibi byose byakozwe bishingiye ku nyungu uburinganire buduha muri sosiyeti yacu, bituma nta wumva ko hari icyo atakaje”.
Iyi nama izamara iminsi ibiri, irimo kubera mu Bubiligi, uyu munsi ikaba yatangiye yibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye mu nzego zitandukanye z’abafata ibyemezo.



