Perezida Paul Kagame aremeza ko ikibazo cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, u Rwanda n’akarere ibihugu byombi biherereyemo atari umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa 15 Mata 2023, Perezida Kagame wari usabwe n’umunyamakuru kuvuga ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na RDC, yasubije ko M23 ikomoka ku ruhurirane rw’ibibazo.
Yagize ati: “Ikibazo cya Congo, icy’akarere ndetse n’icy’u Rwanda si M23. M23 ni umusaruro w’ibindi bibazo byinshi bitakemuwe mu binyacumi by’imyaka. Niba mwibuka ikibazo cya M23, yabayeho yewe na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida. Ni ikibazo gifitanye isano n’icyo mu 2012.”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye uburyo imipaka yagabwe n’abakoloni, ibice bimwe byari ku Rwanda mu burengerazuba bikomekwa kuri RDC, mu majyaruguru hakomekwa kuri Uganda, mu burasirazuba hakomekwa kuri Tanzania.
Yasobanuye uburyo abakomoka ku Rwanda bisanze muri RDC kubera amateka y’ubukoloni, bageze aho bamburwa uburenganzira bwabo, bigera aho M23 ibakomokaho ifata intwaro. Ati: “Uku ni ukuri kw’amateka. Ibyo bibazo ni bikuru cyane kundusha, ni bikuru cyane kurusha Tshisekedi, yewe n’abari bahari icyo gihe ntibakiriho.”
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 cyakemuwe nabi mu 2012, kiragaruka, abarwanyi b’uyu mutwe bongera gufata intwaro. Yagaragaje ariko ko imyanzuro yafatiwe i Nairobi muri Kenya n’iya Luanda muri Angola yagikemura mu gihe yakubahirizwa, gusa aremeza ko ubutegetsi bwa RDC buri kuyitambamira.
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko kuvuga ko u Rwanda ari rwo rutera ibibazo byo muri RDC ari ukwibeshya, kandi ngo nta gisubizo byatanga.



