Perezida Kagame aremeza ko Leta ya RDC yarenze umurongo utukura

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) bwarenze umurongo utukura ubwo bwahaga umutwe witwaje intwaro wa FDLR ubushobozi bwo kurasa mu Rwanda mu mwaka ushize.

Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro cyibanda ku mutekano wo mu karere u Rwanda ruherereyemo yagiranye n’umunyamakuru Charles Onyango-Obbo wa The East African, wari i Kigali tariki ya 22 Gashyantare 2023.

Yagize ati: “FDLR yarashe ku butaka bw’u Rwanda ikoresheje za BM-12 ishobora gukura gusa muri guverinoma. Twubaha imbibi z’ubutaka bwa RDC ariko natwe dufite izacu zigomba kurindwa. Ntabwo dukeneye ubutumire ngo tubikore. Guverinoma ya Congo ntiha FDLR intwaro gusa, ahubwo binakorana bya hafi n’ubwo rimwe na rimwe FDLR ikora ukwayo.”

RDC n’andi mahanga, by’umwihariko ayo mu Burengerazuba bw’Isi, bishinja u Rwanda guha umutwe wa M23 intwaro, ariko Perezida Kagame arabihakana, avuga ko ubusanzwe wihagije ku ntwaro. Ati: “M23 yakuye intwaro nyinshi ku ngabo za Leta. Zasigiye M23 intwaro nyinshi kurusha izo uwo ari we wese yashobora kuyiha.”

Perezida Kagame yavuze ko FDLR ikomeje guteza ibibazo byinshi mu Banyekongo ndetse no ku Rwanda, aho bamwe bahungira mu Rwanda bahunga ubwicanyi. Yemeza ko hari Abanyarwanda baba muri RDC bicwa n’uyu mutwe witwaje intwaro.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko intambara yaterwa na Leta ya RDC ndetse na FDLR itazabera mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *