Perezida Kagame ari i New York muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba kwitabira inama isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni inama iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 100.

Iyi nama izaba yiga ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu, birimo icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo, intambara yo muri Ukraine, imihindagurikire y’ibihe, ihungabana ry’ubukungu bw’Isi n’ibindi.

Perezida Kagame mbere y’uko yitabira iyi nama yakiriwe na Meya w’Umujyi wa New York, Eric Adams; bagirana ibiganiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku ngingo zirimo amahirwe y’ubufatanye ahari, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ndetse na gahunda zarwo zo kwishakamo ibisubizo nk’Umuganda na Car Free Day.

Perezida Kagame yari aherekejwe n’abarimo umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Claire Akamanzi cyo kimwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, Gatete Claver.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Kagame ari i New York muri Amerika
    Good Job our President.
    Unashake Blinken na sewabo Biden ubatubwirire bareke kwivuguruza ku ruhande rumwe barwanya ibyihebe naho kurundi babishyigikira

  2. Perezida Kagame ari i New York muri Amerika
    Good Job our President.
    Unashake Blinken na sewabo Biden ubatubwirire bareke kwivuguruza ku ruhande rumwe barwanya ibyihebe naho kurundi babishyigikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *