Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari n’iterambere izwi nka Future Investment Initiative (FII9).
Ni inama igomba kumara iminsi itatu.
Biteganyijwe ko u munsi wa mbere w’iyi nama, Umukuru w’Igihugu azaganira na bagenzi be barimo Perezida wa Guyana, uwa Colombia, uwa Bulgaria n’uwa Albania.
Ni biganiro bizibanda ku buryo ibihugu byakorana ubucuruzi, uko byarengera inyungu zabyo ariko binabungabunga inyungu bisangiye.
Umukuru w’igihugu kandi azagira uruhare mu kiganiro cyahawe umutwe ugira uti ‘ese ikiremwamuntu kiri kugana mu cyerekezo gikwiriye?’


