Perezida Paul Kagame aribaza niba umugabane wa Afurika waravumwe ku buryo uhora mu bibazo udashobora kwikemurira kandi ubibona.
Umukuru w’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Kanama 2023 ubwo yafataga ifunguro hamwe na mugenzi we uyobora Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko burya gukemura ibibazo bihari ari cyo gikenewe.
Yagize ati: “Kugira imbogamizi si ikibazo, ikibazo ni ukuzisiga utazikemuye. Kandi kuri Afurika, navuga ko bibabaje kubera ko, ibi ni ibihe bibazo byinshi byatumye Afurika isigara inyuma y’ahandi hose ku Isi burundu? Umwe ashobora kuvuga byoroshye ati ‘Ni umuvumo? Twaravumwe kugira ngo tube dutya?’ Si ko mbitekereza.”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ariko rimwe na rimwe, twebwe Abanyafurika twitwara nk’aho ari ko bimeze. Kubera ko twaremewe kwizera ko turi ibiremwamuntu bidafite agaciro cyangwa twaremwe ngo ntitwishimirane, no kutishimira icyo dufite cyakoreshwa mu gukemura ibyo bibazo tuvuga cyane buri gihe.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko muri Afurika harimo abantu benshi bize neza, batembereye cyane, gusa ngo byose basa n’ababigiriye kwigana abandi. Ati: “Si ukwigana ibintu byakabaye bibateza imbere, ahubwo bigana ibitabafitiye umumaro. Murebe amakimbirane, umwuka, mubi umugabane wacu uri kunyuramo.”
Ngo ibi bituma abo hanze y’uyu mugabane baza gufatirana Afurika mu bibazo irimo, bakayiha amasomo arimo uburenganzira bw’ikiremwamuntu, indangagaciro n’ibindi bavuga ko bayirusha, kandi bamwe muri bo ari bo babyangije mu baturanyi, kuri uyu mugabane. Ati: “Ndagaya bamwe muri twe bemera gufatwa uko.”



2 Responses
Perezida Kagame aribaza niba Afurika yaravumwe
ndasaba kagame kwemerera abashomeri bagatangira evening busineses
Perezida Kagame aribaza niba Afurika yaravumwe
Mu by’ukuli,Africa niyo yivumye.Ikica Africa,ni Corruption,kudakunda gukora cyane,Nepotism (icyenewabo),Regionalism,Tribalism,Racism,etc…Kandi usanga ibyo biba mu bihugu by’Afrika hafi byose.Usanga iyo mikorere itera Ubukene,Ubushomeli,Intambara,etc…Ariko Afrika siyo ikennye gusa.Ibihugu bya Asia na South America hafi ya byose niko bimeze.Ni ryali isi yose izagira amahoro,ibibazo byose bikavaho?Nkuko bible ivuga,ni uguhera ku munsi wa nyuma,ubwo imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubwayo,buzaba buyobowe na Yesu.Ibyo ni ukuli bizaba.Niyo mamvu Yesu yasabye abakristu nyakuli gusenga basaba imana ngo itebutse ubutegetsi bwayo.Isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe gusa n’abantu bumvira imana.Kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura kuli uwo munsi w’imperuka.