Kuri uyu wa 26 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagejeje ijambo ku nama ngarukamwaka y’umuryango AIPAC uharanira guteza imbere umubano hagati ya Isiraheri na Amerika, aho muri iyi nama yanagarutse ku bucuti leta y’u Rwanda ifitanye na Isirahel.
Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Perezida Kagame yashimangiye umubano n’ubucuti biri hagati y’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Isiraheli.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubano hagati y’u Rwanda na Isiraheri bifitanye, ngo ukaba ushingiye ahanini ku mateka mabi ibi bihugu bihuriyeho ya Jenoside.
Perezida Kagame kandi yagaragarije abanyacyubahiro basaga 1800 bari baterniye muri iyo nama ko hakwiye ubufatanye mu guhangana n’abafobya, abahakana n’abatesha agaciro abazize Jenoside , yaba iyakorewe Abayahudi cyangwa iyabaye mu Rwanda.
Perezida Kagame yasabye ko amahanga yashyira hamwe imbaraga mu kurwanya abayihakana aho bari hirya no hino ku isi hose.
Umuryango AIPAC uharanira ibintu byinshi birimo no gukomeza kubaho kwa Israheli nkigihugu cyigenga, aho Perezida Kagame yavuze ko Israheli ifite uburenganzira bwo kubaho nk’igihugu.
Yagize ati “nta gushidikanya guhari ko u Rwanda ari inshuti ya Isiraheli.” Gusa yongeyeho ko kuba u Rwanda rufata Israheli nk’igihugu cy’inshuti, bitavuze ko ari umwanzi w’ibindi bihugu bibona Isiraheli ukundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko n’abandi bayobozi bazavugira muri iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba leta zunze ubumwe za Amerika na Isiraheli; barimo Visi Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Mike Pence, na perezida w’Inteko ishinga amategeko Paul Ryan, naho Minisitiri w’intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu we akaba azageza ijambo rye ku bari muri iyo nama kuri uyu wa kabili.
AIPAC (American Israel Public Affairs Committee) ikaba ari itsinda ry’abantu baharanira ko Leta zunze ubumwe za Amerika zigira umubano mwiza na Isiraheli hagamijwe umutekano w’impande zombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


