Perezida Kagame asanga ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa butari hafi aha

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro kihariye perezida w’u Rwanda aherutse kugirana na Jeune Afrique yasubije ibibazo byinshi bitandukanye yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Bufaransa, avuga kuri perezida Obama, avuga ku kibazo cya za manda z’uzamusimbura ndetse no ku bivugwa ko mu Rwanda nta batavuga rumwe n’ubutegetsi bahaba.

Ku kibazo kijyanye n’umubare wa manda, Umuyobozi wa Jeune Afrique yibukije perezida Kagame ko ubwo baherukaga kuvugana mu myaka ishize kuri iki kibazo ndetse no ku bayobozi bashaka kugundira ubutegetsi yamusubije ko kuri icyo azaba perezida utandukanye, nyamara ngo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rikaba ryaravuguruwe kugirango aziyamamarize indi manda mu 2017, amubaza impamvu yahinduye ibitekerezo.

Perezida Kagame yamusubije ko ubwo yavugaga ibyo yongeyeho ko politiki atari ikibazo cyo guhitamo gusa cyangwa ibyifuzo by’umuntu, ahubwo ko uba ugomba no kwita ku bitekerezo by’abaturage kandi bisobanuye ko abaturage ari bo bafata icyemezo.

Perezida Kagame yakomeje avuga ku kijyanye na manda, avuga ko ikijyanye n’umubare wa manda ari ikindi kintu. Yasobanuye ko ahubwo imyaka manda igomba kumara yanamanuwe ikaba itanu ivuye kuri 7 nk’uko byari bimeze. Ariko mbere y’uko ibi ngo bitangira gushyirwa mu bikorwa, Abanyarwanda benshi bifuje ko yongera kubayobora indi manda y’imyaka 7. Yakomeje avuga ko atari we wabishatse ari Abanyarwanda, hagendewe ku mateka yihariye y’u Rwanda, aho tuvuye n’impungenge z’uko hari icyahindura intambwe imaze guterwa.

Yongeyeho ko mu yandi magambo Abanyarwanda babimenyesheje ku majwi 98% batora ko Itegeko Nshinga rivugururwa, kuko bumva batiteguye guhindura ubuyobozi, ikintu ngo gitandukanye n’icyo yifuzaga ku giti cye.

ja2882p001_iac

Kuri perezida Obama, yabajijwe icyo avuga ku byatangajwe na perezida Obama aho yavugiye i Addis Abeba mu mwaka ushize ko Afurika idakeneye abagabo b’ibihangange, abazwa niba yemeranya nawe, maze perezida Kagame asubiza ko yumva perezida Obama avuga aba bagabo yavugaga abanyagitugu atavugaga abayobozi bafite imbaraga. Ngo umuyobozi ufite imbaraga ntabwo bisobanuye ko aba ari umuyobozi mubi. Kandi ngo waba umuyobozi ufite imbaraga aho kuba umuyobozi w’umunyantege nke haba muri Amerika no mu Rwanda. Naho ngo kubireba u Rwanda ngo ntazi aho ubu tuba turi iyo ubuyobozi bufite intege nke bufata ubutegetsi mu myaka 22 ishize muri iki gihugu.

Ku kibazo kijyanye n’u Burundi, yabajijwe impamvu bukomeza gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana y’ibibazo bibwugarije.

Perezida Kagame yasubije ko ibyo ari byo batekereza cyangwa ari byo abantu bamwe babashishikariza gutekereza kandi ngo bituma batareba neza ukuri. Aha yagize ati: “Ibibazo by’u Burundi biva mu Burundi. Kudashaka kubyemera nabyo bigize ikibazo. Birashoboka ko ari nacyo kibazo nyamukuru”.

Yabajijwe kandi ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa abazwa niba ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi butari hafi aha, asubiza ko bishoboka cyane nyamara ngo hakozwe byinshi igihe kinini ngo bigende ukundi bikanga. Yakomeje avuga ko banahaye uburenganzira abacamanza b’Abafaransa ngo baze gukora iperereza mu Rwanda mu gihe hari byinshi rwashinjaga u Bufaransa ariko byose bikaba ntacyo byatanze.

Ikiganiro kirambuye ushobora kugisanga muri Jeune Afrique numero 2882 iri ku isoko kuva kuwa 03 kugeza kuwa 09 Mata 2016.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *