Perezida Kagame ategerejwe i Conakry muri Guinea kuwa 10 Werurwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Conakry muri Guinea kuwa 10 Werurwe mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi. Iyi tariki yamaze kwemezwa binyuze mu nzira ya dipolomasi nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Wungirije w’ikitwa DAAMO (Direction Afrique Asie Moyen Orient), muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Guinea.

Mu kiganiro n’urwego rushinzwe itangazamakuru muri guverinoma, Mohamed Camara, umunyamategeko akaba n’umuyobozi wungirije wa DAAMO, yavuze ko abakozi ayoboye bari gutegura neza uru ruzinduko rwa perezida kagame ku buryo bazarubyaza umusaruro.

Paul Kagame
Perezida Kagame

Uyu mugabo yavuze ko U Rwanda ari igihugu cy’ikitegererezo mu miyoborere y’ubukungu, kubw’ibyo guteza imbere ubufatanye n’igihugu nk’iki cy’icyitegererezo bizafungura ubushobozi bwo kungurana ibitekerezo ku mikorere myiza na buri gihugu kigire ku kindi.

Nk’uko uyu muyobozi akomeza avuga, ngo ibihugu byombi bizanaboneraho gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye azifashishwa na none mu yandi masezerano mu mashami atandukanye muri za minisiteri zo mu Rwanda n’izo muri Guinea, amasezerano hagati y’abikorera mu bihugu byombi n’ibindi..

Ikindi kizarebwa nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwo muri Guinea, kaloumpresse.com, hazarebwa uko hashyirwaho komisiyo ngishwanama ihuriweho n’ibihugu byombi mu bijyanye na politiki na dipolomasi izaba ishinzwe gukurikirana ubufatanye hagati y’ibi bihugu mu nyungu zabyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *