Perezida Paul Kagame kuva ku wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, azatangira uruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba ruzasiga asuye ibihugu bya Bénin na Guinée-Conakry.
Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Kagame azagera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata, asoze uruzinduko rwe ku Cyumweru tariki ya 16 Mata.
Umukuru w’Igihugu agiye gusura Bénin, mu gihe umubano ushingiye kuri dipolomasi umaze igihe ugenda uba mwiza hagati ya Kigali na Cotonou.
Ibihugu byombi byatangiye kugenderana muri 2017, ubwo Perezida Patrice Talon wa Bénin yagiriraga uruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda.
Ni uruzinduko mu mwaka ushize wa 2022 rwakurikiwe n’ibiganiro byahuje ba Perezida Paul Kagame na Talon, ubwo bahuriraga i New York aho bombi bari bitabiriye inama yahahurizaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugabane wa Afurika.
Mu gukomeza gushimangira umubano n’u Rwanda, muri Nyakanga umwaka ushize kandi Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, rukurikirwa n’urwo muri Nzeri rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaila Allabi Yaya.
Uruzinduko rw’aba bombi rwanaje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurélien Agbénonci yagiriye hano mu Rwanda rwasize ashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon.
Jeune Afrique yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Cotonou ruzasiga we na mugenzi we Patrice Talon bagiranye ibiganiro ku ngingo zerekeye ubukungu ndetse n’ibya gisirikare.
Iki gitangazamakuru kivuga ko hari uwagihaye amakuru y’uko “Patrice Talon afite gahunda yo kwigarurira ikirere cy’uburengerazuba bwa Afurika, ndetse arashaka guhangana [mu byerekeye ubwikorezi bwo mu kirere] na Dakar (Air Sénégal) na Abidjan (Air Ivoire) bahindutse nk’icyanya cy’ibiro by’indege z’akarere.”
“Gutangiza sosiyete y’indege ya Bénin biri mu bizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu bombi, Patrice Talon na Paul Kagame.”
Jeune Afrique ivuga ko iriya sosiyete izahabwa izina rya Bénin Airlines izaba umufatanyabikorwa wa RwandAir. Leta ya Bénin ngo izaba ifite 51% by’imigabane y’ayo, na ho 49% isigaye ibe iy’u Rwanda.
Bénin kandi kuri ubu ni kimwe mu bihugu bya Afurika biherereye mu karere ka Sahel bimaze igihe byugarijwe n’iterabwoba kubera ibitero by’aba-Jihadistes.
Ni ibyatumye iki gihugu gitangira gutekereza kuba cyasinyana n’u Rwanda amasezerano mu bya gisirikare n’umutekano, kugira ngo rugifashe kubasha kwivana muri icyo kibazo.
Mu mwaka ushize Umuvugizi wa Guverinoma ya Bénin yatangaje ko amasezerano icyo gihugu giteganya kugirana n’u Rwanda azasiga rugihaye “ubufasha bw’ibikoresho ndetse n’ubunararibonye bwo guhashya iterabwoba.”
Hari amakuru kandi avuga ko bishobora kurangira u Rwanda runoherereje Bénin Ingabo zo kuyifasha guhashya ibyihebe, nk’uko rwabigenje ku bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique.
Perezida Paul Kagame muri Mata umwaka ushize ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y’Umuryango FPR Inkotanyi, yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, atanga Bénin nk’urugero.
Ati: “Imipaka yaragutse, Mozambique, hari Centrafrique, ejo Bénin n’ahandi gutyo.”
Hashize imyaka itanu Bénin yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba ndetse bivugwa ko kuva mu Ugushyingo 2021 kugera muri Mata2022, nibura hari hamaze kugabwa ibitero birenga 30 byiciwemo abantu.
Aho byakunze kugabwa ni hafi ya Burkina Faso, ndetse kubera ibyo bitero bya hato na hato byibasiye uduce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin yafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.
Biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Cotonou Perezida Paul Kagame uzaba uherekejwe na Madamu Jeannette Kagame azakomereza i Conakry muri Guinée.
Umukuru w’Igihugu byitezwe ko azagirana ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya.
Ni Colonel Doumbouya mu Ukwakira umwaka ushize wageneye Perezida Paul Kagame ubutumwa yashyikirijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Guinea akaba n’intumwa y’Umukuru w’icyo gihugu, Ousmane Gaoual Diallo.
Muri Mata 2022 ni bwo Col Doumbouya yakiriye impapuro zemerera Zaina Nyiramatama guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Guinée. Icyo gihe yahaye ikaze Ambasaderi Nyiramatama, ashima umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée.
Icyo gihe kandi yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu iterambere kubera imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.


