Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, guhera kuri uyu wa Kabiri aragenderera uturere dutandatu two mu ntara z’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.
Biteganyijwe ko azatangirira uruzinduko rwe mu Karere ka Burera na Musanze akazasoreza ku munsi wa kabiri I Nyamasheke na Karongi ariko yabanje guca i Rubavu na Rutsiro.
Muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gashyantare nibwo Perezida wa Repubulika yaharukaga gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo.
Aha umukuru w’igihugu yasabye ko habaho ubufatanye mu kurwanya ubukene mu Karere ka Nyamagabe nyuma yo kubaza abatuye aka karere niba bishimira guhora baza inyuma mu mihigo.
Yabwiye abaturage ba Nyamagabe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko kugirango u Rwanda rugere aho rugeze habayeho ubukangurambaga abantu bagasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora.


