Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu, mbere yo kwitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 y’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Gen Muhoozi aheruka kwemeza aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yagize ati: “Nejejwe cyane no gutangaza ko data wacu, umukomanda ukomeye, Perezida akanaba umuyobozi w’u Rwanda azitabira ibirori by’isabukuru yanjye y’amavuko. Imana ishimwe. Inkotanyi cyane rwose!”

Ku Cyumweru tariki ya 24 Mata ni bwo Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka ndetse akanaba imfura ya Perezida Yoweri Museveni azizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.

Aakuru aturuka muri Uganda avuga ko Perezida Kagame agomba kugera muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu.

Mu nshuti uyu musirikare yatumiye higanjemo abasirikare bakomeye n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Tariki ya 03 Mata Gen Muhoozi yari yatangaje ko yifuza gutumira mu birori by’isabukuru ye y’amavuko Perezida Kagame na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Mu bandi yavuze ko yatumiye harimo abasirikare bakuru, abanyamakuru n’izindi nshuti ze za hafi.

Gen Muhoozi muri Mutarama no muri Werurwe uyu mwaka yagiriye ingendo ebyiri mu Rwanda zaciye inzira mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe kirekire warazambye.

Ni nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame yari yarakunze kwita se wabo.

Muhoozi muri Werurwe ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yamugabiye inka 10 zo mu bwoko bw’Inyambo nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’igihango afitanye n’umuryango wa Perezida Museveni.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Gen Muhoozi yakiriye izi nka nyuma yo kugera muri Uganda.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida Kagame ategerejwe mu birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi muri Uganda
    Kuberici atatumiye abantu bohasi cane

  2. Perezida Kagame ategerejwe mu birori by’isabukuru ya Gen Muhoozi muri Uganda
    Kuberici atatumiye abantu bohasi cane

  3. Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu
    Oyamani agombakutumira abomukiciroke kandintaheje ufiteumutima wurukundowese aratumiwe

  4. Perezida Kagame ategerejwe muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu
    Oyamani agombakutumira abomukiciroke kandintaheje ufiteumutima wurukundowese aratumiwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *