Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, azaba umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihugu wa Seychelles mu ruzinduko rwe rw’akazi, nk’uko byatangajwe na perezidansi y’iki gihugu ku wa Gatanu .
Uruzinduko rw’akazi rwa Perezida Kagame ruzatangira kuva ku itariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 2 Nyakanga ruzaba ku butumire bwa Perezida Wavel Ramkalawan nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Seychelles ivuga.
Perezidansi ya Seychelles yagize iti: “Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida Ramkalawan mu ngoro y’umukuru w’igihugu kandi biteganijwe ko hazashyirwa umukono ku masezerano y’ubwumvikane n’amasezerano. Azanageza ijambo ku nama idasanzwe y’Inteko ishinga amategeko.”
Uru ruzaba ari uruzinduko rwa kabiri Perezida Kagame agiriye muri Seychelles, ikirwa kiri mu burengerazuba bw’inyanja y’u Buhinde kibarizwa mu muryango wa SADC.
Muri Kanama 2018, Perezida w’u Rwanda yasuye iki gihugu cy’ikirwa, aho yagiranye ibiganiro na Danny Faure, wari Perezida wa Seychelles icyo gihe.
Perezida Kagame w’imyaka 65 yabaye yayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kuva 2018 kugeza 2019 kandi ayobora Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuva 2018-2021.
Akomeje kandi kuyobora ivugurura ry’inzego za AU no guharanira ko Afurika yagira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bijyanye n’ubuzima.


