Perezida Kagame atumye ikibazo cy'ihazabu y'umurengera yakwa na RRA kigiye gukemuka

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, yavuze ko icyo kibazo abacuruzi bagaragaje cyizweho, kandi kiri mu nzira yo gukemuka, ati “Ibyo Perezida yavuze twabihaye agaciro.”

Richard Tusabe yavuze ko yahise yegera Urugaga rw’abikorera (PSF), hakorwa raporo, ubu ikaba yarashyikirijwe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Yahamije ko bitarenze muri Mata uyu mwaka, hazaba hafashwe icyemezo, byaba na ngombwa hakanavugururwa amategeko agena amande.

Umuyobozi mukuru wa RRA yagaragaje ko iki kigo kizi neza ko imisoro iboneka iyo hari ubucuruzi, bityo kigomba no kugoragoza mu kwishyuza n’abakibereyemo amafaranga, cyangwa abakosheje.

Yagize ati “Ntabwo wavuga ngo umuntu agufitiye miliyari eshanu, ngo umubwire azikwishyure mu mezi atandatu.”

Yageze n’aho agira ati “Tugiye gufunga uyu munsi muri Kigali hasigara bande?” Yasobanuye ko ikigamijwe ari ukudahungabanya abacuruzi.

Yavuze ko nubwo hakwifashishwa imbaraga, buri mucuruzi wese agomba kwegera iki kigo, bakaganira ku buryo bwo kwishyura.

Cb44C_qUYAA2OtM
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe

Ubwo Umukuru w’Igihugu yasuraga abacuruzi bo mu Gakiriro ka Gisozi, kuwa 12 Kanama 2015, abacuruzi bamubwiye ko RRA ibaca amande y’urucantege bamwe bikabaviramo guhagarika ubucuruzi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative akorera mu Gakiriro ka Gisozi, Gashayija Justin, yabwiye Perezida Kagame ko RRA ikabya guhana abacuruzi bakosheje, ku buryo umucuruzi ashobora kuba afite igishoro cya miliyoni imwe, yakora ikosa RRA ikamuca amande ya miliyoni ziri hagati ya 5 na 20.

Perezida Kagame yagaragaje gutungurwa no kumva ko RRA yaba itanga ibihano bikakaye gutyo, avuga ko bidakwiye na gato ko Leta ihana abacuruzi bene ako kageni nk’uko iyi nkuru dukesha Radio 10 ikomeza ivuga.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ikosa rikwiye kujyanishwa n’igihano kuko “iyo ibintu bikorwa nabi cyangwa amakosa akaba umuco biba bibi cyane kuruta iyo gukora nabi bidahanwa.”

Yavuze ko “niba wakoze ikosa mu bintu by’agaciro ka miliyoni imwe, kuguca miliyoni 20 byaba ari amakosa” yongeraho ko “umuco wo gukora neza ni wo dushaka, umuco uhana ikibi ku buryo igihano kingana n’ikosa.”

Mu mwaka ushize, ingufu zidasanzwe zagaragaye RRA yatumiye itangazamakuru ifungira abasoreshwa batandukanye, barimo n’amaradiyo. Muri abo bafungiwe hakaba harimo n’abaziraga kudakoresha EBM.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *